Izi mpinduka zatowe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, mu gihe abadepite bashaka guhindura amategeko yashyizweho n’ubutegetsi bwabanje, yabuzaga gukuramo inda hafi ya burundu.

Icyakora biteganyijwe ko Perezida Karol Nawrocki ashobora kwanga kwemeza aya mategeko. Uyu mukuru w’igihugu ushyira imbere ubusugire bw’igihugu yari yaragaragaje ko azakumira impinduka zose zigamije koroshya amategeko agenga gukuramo inda.

Pologne, igihugu gituwe ahanini n’Abanyagatolika, yashyizeho amategeko abuza gukuramo inda hafi ya burundu mu 2021. Byakurikiye icyemezo cy’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rwemeje ko gukuramo inda kubera ibibazo by’imikurire y’umwana uri mu nda binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Icyo cyemezo cyatumye haba imyigaragambyo ikomeye, abantu bamagana ayo mategeko akumira gukuramo inda.

Ihuriro rishyigikiye ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, riyobowe na Minisitiri w’Intebe Donald Tusk, ryatsinze amatora yo mu 2023. Kimwe mu byarifashije gutsinda ni isezerano ryo koroshya amategeko abuza gukuramo inda.

Nubwo abadepite bemeje izi mpinduka, hari abaharanira uburenganzira ku buzima bw’imyororokere bagaragaza ko zidahagije kugira ngo zikemure ibibazo by’abagore benshi bakeneye gukuramo inda muri icyo gihugu.

Visi Perezida ushinzwe u Burayi mu kigo giharanira uburenganzira bw’imyororokere, Leah Hoctor, yabwiye Reuters ko impinduka zemejwe ari nto cyane.

Ati “Mu by’ukuri, iyi mishinga y’amategeko igaragaza impinduka nto cyane kandi ntizatuma imibereho y’abagore benshi muri Pologne bakeneye serivisi zo gukuramo inda irushaho kuba myiza.”

Hari kandi undi mushinga w’itegeko uri gusuzumwa muri komisiyo z’Inteko Ishinga Amategeko. Wo uteganya kwemerera umugore gukuramo inda abisabye, igihe itararenza ibyumweru 12.

Mbere y’iri tora, Guverinoma ya Tusk yari yarafashe ingamba zo kongera uburyo bwo kubona serivisi zo gukuramo inda, ishingiye ku mategeko asanzweho yemera ko bishobora gukorwa kubera impamvu z’ubuzima bwo mu mutwe.

Amategeko ariho ubu yemera gukuramo inda gusa igihe umugore yasamye ku gahato, igihe inda yaturutse ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abafitanye isano ya hafi, cyangwa igihe ubuzima bwe buri mu kaga.

Abo muri Pologne bigaragambya bashaka ko gukuramo inda byoroha