Yasobanuye ko uretse ibyaha bisanzwe nko gukubita, ubujura, n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'inzoga z'inkorano, hiyongereyeho ibyaha bikomeye bishingiye ku ikoranabuhanga bisaba abapolisi bafite ubumenyi bwisumbuye.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, mu muhango wo gusoza amahugurwa y'ibanze y'icyiciro cya 22 cy'abapolisi bato. 

Wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS) riherereye mu Karere ka Rwamagana. 

Uyu muhango wasize Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya 1,652 bahawe ipeti rya 'Police Constable' barimo abagore 337. 

Muri aba basoje kandi, harimo 60 bo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza (NISS) ndetse na 40 bo mu Rwego rushinzwe Igorora (RCS).

Polisi yasabwe kwitegura guhangana n'ibyaha bishya birimo n’ibyifashisha ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI), byugarije umutekano w'Isi muri iki gihe.

Minisitiri Dr. Biruta yagize ati “Uyu munsi wa none, turasabwa guhangana n'ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburiganya bwo kuri murandasi, ikoreshwa nabi ry’amakuru n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry'abantu ruswa n'ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ituze ry'abaturage n'imikorere y'inzego z'igihugu."

Yakomeje asobanura ko imbuga nkoranyambaga zabaye intwaro ikomeye ishobora kubaka cyangwa igasenya. 

Yavuze ko zishobora kwifashishwa mu kubaka icyizere hagati y'abaturage na Polisi mu gukwirakwiza amakuru byihuse, ariko zikanakoreshwa mu gukwirakwiza ibihuha bihungabanya umutekano mu gihe bidacunzwe neza. 

Ibi byatumye asaba aba bapolisi bashya gukumira ibyaha mbere y'uko biba, aho kugenza gusa ibyamaze kuba.

Minisitiri Biruta ati “Turifuza Polisi itekereza mbere y'igihe ibibazo bishobora kuvuka aho gutegereza ko biba. Polisi ikumira ibyaha aho gutegereza kubikubikirana bimaze gukorwa, kandi polisi ikorana n'abaturage mu gushaka ibisubizo birambye aho kubafata nk'abagenerwabikorwa gusa.”

Yanasobanuye ko polisi igomba kubaka icyizere mu baturage, igakoresha ububasha ihabwa n'amategeko mu nyungu zabo.

Ati “Ibi ntibikuraho ko [polisi] igomba gukoresha ububasha ihabwa n'amategeko mu gukumira ibyaha no gufata ingamba zikenewe mu kubungabunga umutekano. Ahubwo bisaba gukoresha ububasha ihabwa n'amategeko mu buryo buboneye kandi bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Aba bapolisi bari bamaze amezi hafi 10 mu mahugurwa yatangiye ku wa 30 Mutarama 2026, aho bahawe amasomo atandukanye abongerera ubumenyi n'ubushobozi. 

Umuyobozi w'Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda rya Gishari, CP Rafiki Mujiji, yasobanuye ko bigishijwe gukoresha intwaro, ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, ubuhanga bw'umutekano n'ituze mu baturage, ibikorwa bya Polisi (Police Operations), amategeko n'itumanaho, n’ibindi bitandukanye.

Ubu bumenyi bwagaragajwe mu myiyereko itandukanye irimo amayeri yo guhosha imyigaragambyo no kumasha yabanyirije uyu muhango.

Muri uyu muhango, hanahembwe abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi mu gihe cy'amahugurwa; Rct. Shema Moses ni we wahize abandi bose aba uwa mbere, akurikirwa na Rct. Gatete Jimmy wabaye uwa kabiri, na Rct. Musinga Abdallah wabaye uwa gatatu.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi bakuru batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Gen Maj Ruki Karusisi, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abahagarariye inzego nka NISS, RIB na RCS n’abo mu nzego z’ibanze zitandukanye.