Kimwe mu byo abantu bibajije ni uburyo habuze ubushobozi bwo kuzimya iyi nkongi yahereye mu igorofa rya gatanu mu masaha y’umugoroba wo ku wa 10 Ukwakira 2026, igakwira no mu bindi bice kugeza hasi.
Ubwo iyi nyubako yari ikomeje gushya, abaturage bavugaga ko imodoka za kizimyamoto zidahagije, ko ikintu cyonyine cyashoboraga kuyizimya ari indege kuko yo yari kugera hejuru y’inyubako.
Umukozi mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, CIP Benson Ndemezo, yabwiye Imvaho Nshya ko abasudiraga ari bo bateye iyi nkongi, yenyegezwa n’imyenda yaguyemo ibishashi.
CIP Ndemezo yagize ati “Mu bugenzuzi bw’ibanze, byagaragaye ko basudiraga hari ibintu bishobora kwaka vuba nk’imyenda, matelas, noneho uwasudiraga ntiyareba ngo ndasudirira he? Asudira ibishashi bijya mu bubiko bw’imyenda.”
Yasobanuye ko ubugenzuzi bw’ibanze bwagaragaje ko inyubako ya GOICO yari irimo ibintu bicucitse cyane, hamwe hari matelas, ahandi hari imyenda, restaurents n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
CIP Ndemezo ati “Icyagoranye ni ugutinda guhamagara. Hari abantu babanza gushaka kwirwanaho. Wowe tabariza ku gihe kuko hariya i Musanze hari imodoka ya Polisi. Iyo batabariza ku gihe, bigifatwa, twari kuza tukahazimya. Batabaje bigoranye, bose bamaze gusohoka.”
Yavuze ko ikindi kibazo cyagaragaye mu nyubako ya GOICO ari uko nta bikoresho byo kuzimya inkongi abacuruzi bari bafite kuko zimwe muri kizimyamoto zarimo zari zarashaje kandi ko nta bubiko bw’amazi bwari burimo, ibyo bikaba byaratumye umuriro wihuta.
Ku kuba Polisi itarifashishije indege, CIP Ndemezo yasobanuye ko indege idashobora kuzimya imbere mu nzu, ahubwo ko izimya ahantu hafunguye.
Ati “Indege izimya ahantu hafunguye. Ubundi niba ari uruganda rufunguye cyangwa se agakiriro nka hariya ho yahazimya. Ishobora kuza, ikamenamo amazi. Ariko inzu hejuru irafunze, wazimyamo gute? Ubushobozi bwari buhari ni bwo bwakoreshejwe, wagombaga kwinjiramo byanze bikunze kugira ngo uze kuhazimya.”
Iyi nyubako yubatswe na sosiyete GOICO ihuza abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Yuzuye mu 2017, itwaye miliyari 7,5 Frw. Yafashwe n’inkongi mu gihe yakoreragamo abarenga 1600, hangirika ibifite agaciro karenga miliyari 30 Frw.
Kugeza ku wa 28 Ukwakira, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, byari bimaze kubonera abacuruzi 1410 bakoreraga mu nyubako ya GOICO ahandi bakorera.








Ibitekerezo 0