Mu itangazo yashyize hanze ku wa 28 Ugushyingo 2026, Element EleéeH yavuze ko yari yageze ahagombaga kubera igitaramo kandi yiteguye kuririmba, ariko ko cyahagaritswe n’inzego z’umutekano zo muri ako gace kubera ibibazo by’ubucucike bw’abantu, ibijyanye no kwerekana ibyangombwa bibaranga ndetse n’imikoranire idahagije ya bamwe mu bari bitabiriye.

Yagize ati “Nari mpari kandi niteguye neza gutaramira abafana banjye. Kubw'amahirwe, igitaramo cyahagaritswe n’inzego z’umutekano zo muri ako gace kubera ubucucike bw’abantu, ibibazo byo kwerekana ibyangombwa bibaranga no kudafatanya kwa bamwe mu bari bitabiriye.”

Uyu muhanzi yavuze ko we n’ikipe ye bagiye gukorana bya hafi n’abateguye iki gitaramo kugira ngo barebe niba hashobora kuboneka indi tariki yo kugisubiraho.

Yasabye imbabazi abafana bari bitabiriye iki gitaramo, agaragaza ko yumva agahinda batewe no kutamubona ku rubyiniro.

Ati “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima buri wese waje kunshyigikira. Ndumva mutishimye kandi ndabashimira cyane ukwihangana, kumva no gukomeza kunshyigikira.”

Element EleéeH ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rw'ibitaramo amaze igihe akorera muri iki gihugu.

Uru rugendo rwagize impinduka zitandukanye, zirimo igitaramo cyo muri Austin, Texas cyari giteganyijwe ku wa 6 Ugushyingo 2026 kigahagarikwa kikimurirwa mu 2027.

Ibindi bitaramo biri muri gahunda ye birimo icyo muri Arizona cyo ku wa 28 Ugushyingo, icyo muri Denver cyo ku wa 5 Ukuboza 2026 n’icyo muri Portland, Maine, giteganyijwe ku wa 2 Mutarama 2027.

Uyu muhanzi yashimangiye ko yifuza kuzongera guhura n’abafana bo muri Louisville, akabaha ibyishimo bari bamutegerejeho.

Polisi yahagaritse igitaramo cya Element i Louisville