Polisi igaragaza ko aba bafashwe ku wa 8 Ugushyingo 2026, bafatirwa mu Mirenge ya Nyarugunga na Gahanga yo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi ivuga ko aba barindwi bibaga insinga, bazicukuye aho zinyura mu butaka, bafashwe bamaze gutaburura insinga zifite ibilo birenga 90, banafatanywe mubazi z’amazi 13 bibye mu ngo z’abaturage.
Mu murenge wa Nyarugunga, mu Kagali ka Kamashashi mu Mudugudu w’Umucyo ahari kwagurwa umuhanda wa Kanombe hafatiwe abagabo batanu bamaze kwiba ibyuma bifite uburemere bw’ibilo 15 bagiye kubigurisha ibizwi nka (Scrap).
Polisi yahamije ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga kandi ko bakorerwe amadosiye yashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku cyaha cyo kwangiza ibikorwaremezo.
Ku rundi ruhande mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Murinja, Umudugudu wa Runyoni, Polisi ifatanyije n’izindi nzego yafashe abagabo babiri, bafite insinga z’amashanyarazi bibye zipima ibilo 70 birenga ndetse na mubazi z’amazi 13 bibye mu ngo z’abaturage.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Gahanga ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.
Polisi yaburiye abakora ibikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo, ivuga ko batazigera bihanganirwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris ati “Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abantu bose bishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ndetse n’iby’amazi kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu, ndetse n’abaturage barashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bishora mu bikorwa byo kwangiza insinga z’amashanyarazi zica mu butaka no mu kirere.”
Polisi y’ u Rwanda yihanangirije abacuruzi bagura insinga zibwe kuko ari bo batiza umurindi ubu bujura, na bo ngo bafatwa nk’abajura.





Ibitekerezo 0