Uyu muhango wabereye mu ngoro ya Perezida wa Israel kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026.
Mu butumwa Ibiro bya Perezida wa Israel byashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, byatangaje ko Perezida Herzog yashimye umubano usanzwe hagati y'u Rwanda na Israel, agaragaza ko ubufatanye bw'ibihugu byombi bukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.
Mu nzego yagarutseho harimo guhanga udushya, ubuhinzi, iterambere n'uburezi.
Maj Gen (Rtd) Bayingana yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Israel mu mpinduka Perezida Paul Kagame yakoze ku wa 10 Kamena 2026, zasize hashyizweho ba Ambasaderi bashya mu bihugu bitandukanye.
Nyuma yaho, ku wa 18 Kamena 2026, Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda yemeje Maj Gen (Rtd) Bayingana kuri uwo mwanya, nyuma yo gusuzuma imyirondoro ye n'iy'abandi bayobozi bari basabiwe guhagararira igihugu mu mahanga.
Ubwo Sena yasuzumaga kandidatire ye, hagaragajwe ko Maj Gen (Rtd) Bayingana afite ubunararibonye mu mirimo itandukanye yakoze mu nzego za Leta no mu gisirikare cy'u Rwanda.
Mu nshingano yakoze harimo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo, Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere, Visi Perezida wa Komisiyo y'Itorero ndetse no kuyobora komite ihuza amateka y'urugamba rwo kwibohora.
Mu byo yari yagaragaje ko azashyiramo imbaraga mu gihe azaba ahagarariye u Rwanda muri Israel, harimo gushimangira ubufatanye mu guhanga udushya, umutekano, ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga n'uburezi.
Yagaragaje kandi ko azaharanira ko u Rwanda rwungukira ku bunararibonye bwa Israel mu buhinzi, by'umwihariko binyuze mu kohereza inzobere zayo mu Rwanda kugira ngo zifashe abahinzi benshi kubona ubumenyi n'ikoranabuhanga rigezweho.
Maj Gen (Rtd) Bayingana yanagaragaje ko azashyira imbaraga mu bufatanye bugamije kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurwanya ihakana n'ipfobya ryayo ndetse no guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro.









Ibitekerezo 0