Aya mavugurura yatangajwe ku wa 25 Ugushyingo 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Suluhu yagabanyijemo kabiri Minisiteri yari ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Hashyizweho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ndetse na Minisiteri y’Ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mahmoud Thabit Kombo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba, yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yungirizwa na Dr. Ngwaru Maghembe.

Angellah Kairuki wari usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga, yagizwe Minisitiri w’Ubutwererane muri Afurika y’Iburasirazuba, yungirizwa na James Millya.

Perezida Suluhu kandi yagabanyijemo kabiri Minisiteri y’Ubworozi n’Uburobyi, hashyirwaho Minisiteri y’Ubworozi na Minisiteri y’Uburobyi.

Dr. Bashiru Ally yagizwe Minisitiri w’Ubworozi, mu gihe Hamis Mwinjuma, umuhanzi wamamaye ku izina rya Mwana FA, yagizwe Minisitiri w’Uburobyi. Uyu yari asanzwe ari Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo.

David Silinde wari muri Minisiteri y’Ubuhinzi yagizwe Minisitiri w’Ubutaka, Imiturire n’Iterambere ry’Ahantu Hatuyemo Abantu, mu gihe Ben’gi Issa yagizwe Minisitiri w’Itangazamakuru, Itumanaho n’Ikoranabuhanga.

Guverinoma yabonye Umuvugizi mushya

Perezida Suluhu yagize Dr. Ayub Rioba Chacha Umuvugizi Mukuru wa Guverinoma, akaba n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Itangazamakuru rya Leta (Maelezo).

Dr. Rioba yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya Tanzania (TBC).

Yasimbuye Gerson Msigwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Iterambere ry’Abaturage, Uburinganire, Abagore n’Amatsinda Afite Umwihariko.

Abdallah Hassan Mitawi yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo, na we asimbuye Msigwa.

Mu zindi mpinduka zakozwe, Perezida Suluhu yagize Maj. Gen. Wilbert Augustin Ibuge Ambasaderi wa Tanzania muri Brésil. Uyu yari asanzwe ayobora Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Tanzania.

Gilbert Mwoga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imihanda yo mu Mijyi no mu Cyaro (TARURA), asimbuye Victor Seff warangije manda ye.