Uru ruzinduko rwari ruteganyijwe kuva ku wa 28 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026, ariko rwaje gusubikwa, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira, n’abantu ba hafi ya Perezida Macron.
Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP byabitangaje, iki cyemezo gifashwe mu gihe Perezida Macron akomeje kunengwa kubera ingendo akorera mu mahanga, kandi u Bufaransa buri mu bibazo by’imibereho y’abaturage byatumye benshi bajya mu mihanda bigaragambya.
Uruzinduko Macron yagiriye mu bihugu byo mu Kigobe cya Perse kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatatu rwavuzweho cyane, bitewe n’uko rwabaye mu gihe igihugu cye cyari gihanganye n’ibibazo bikomeye.
Icyakora, abantu ba hafi ye basobanuye ko urwo ruzinduko rwari rufite akamaro kihariye, kuko rwari rugamije gushakira u Bufaransa uburyo bwo kubona ibikomoka kuri peteroli na gaze bihagije, mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’ingufu.
Bagaragaje ko Perezida Macron yashyize imbere urwo ruzinduko kubera ko rwari rugamije gushakira ibisubizo byihuse ikibazo cy’ibura ry’ingufu n’ingaruka zacyo ku bukungu bw’igihugu.
Ku rundi ruhande, uruzinduko yari kugirira muri Nigeria na Sénégal rwari rugamije gushimangira umubano wa dipolomasi n’ubufatanye hagati y’u Bufaransa n’ibi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Abantu ba hafi ya Macron basobanuye ko, kubera ko uru ruzinduko rutari rufitanye isano itaziguye n’ikibazo cyihutirwa cyo kubona ibikomoka kuri peteroli na gaze, yahisemo kurusubika.
Icyakora, ntabwo hatangajwe itariki nshya uru ruzinduko ruzaberaho.
Iki cyemezo kije mu gihe u Bufaransa bukomeje guhura n’imyigaragambyo y’abaturage, ibintu byakomeje gushyira igitutu kuri Guverinoma no kuri Perezida Macron.
Nubwo uruzinduko rwasubitswe, ubuyobozi bw’u Bufaransa bwagaragaje ko gahunda yo gukomeza guteza imbere umubano wa dipolomasi n’ubufatanye na Nigeria ndetse na Sénégal ikiri mu byo bushyize imbere.





Ibitekerezo 0