Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, nyuma y’imyigaragambyo yaranzwe n’imvururu mu bice bitandukanye by’u Bufaransa, yatumye ubuyobozi bw’icyo gihugu bushyirwaho igitutu cyo gufata ingamba zikomeye zo kugarura umutekano.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Palais de l’Élysée, Macron yemeye ko habayeho kunanirwa gutahura ibibazo by’umutekano no kubona amakuru y’ubutasi yari gufasha inzego zibishinzwe gukumira izo mvururu.
Nubwo yanenze izo ntege nke, Perezida Macron yanze ubwegure bwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, wari wagaragaje ubushake bwo kuva ku mirimo ye nyuma y’ibyabaye.
Macron yasabye uwo Minisitiri gushyiraho byihuse uburyo bushya bwo guhangana n’abigaragambya bakoresha urugomo, hagamijwe gukumira ibikorwa byo gushyiraho bariyeri mu mihanda, ubusahuzi n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko izo ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa n’inzego zishinzwe umutekano imbere mu gihugu, kugira ngo zirusheho kugira ubushobozi bwo guhangana n’abateza imvururu.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’u Bufaransa bukomeje gushyirwaho igitutu cyo gusobanura icyatumye imyigaragambyo yo mu mpera z’icyumweru ishize ivamo ibikorwa by’urugomo, n’impamvu inzego zishinzwe umutekano zitashoboye kubikumira hakiri kare.



Ibitekerezo 0