Muri uyu muhango wabaye mu gitondo cyo ku wa 3 Ugushyingo 2026, Perezida Kagame yifatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, wakiriye iyi nama, Umwami Charles III, abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo muri Commonwealth n’abandi banyacyubahiro mpuzamahanga.
CHOGM yo muri uyu mwaka ibaye ku nshuro ya 28, ikaba iteganyijwe kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”
Iyi nama yahurije hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma 30. Yitabiriwe kandi n’abaminisitiri, abahagarariye abikorera, imiryango itari iya Leta n’urubyiruko.
Mu bandi bayitabiriye harimo Umwamikazi Camilla n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.
Ibiganiro byayo byibanze ku buryo ibihugu bigize Commonwealth byarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa babyo mu guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo no kongera ishoramari rifite uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu.
Gahunda y’iyi nama irimo ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, amahuriro atandukanye, umwiherero w’abayobozi n’ibiganiro bibahuza n’abahagarariye abikorera.
CHOGM iba buri myaka ibiri, ikaba urubuga ibihugu bigize Commonwealth biganiriramo ku bibazo bihuriyeho, birimo ubukungu, umutekano, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, imihindagurikire y’ibihe n’iterambere rirambye.
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 56, bituwe n’abaturage bagera kuri miliyari 2,7, bangana na kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi.
Inama ya mbere ya CHOGM yabereye muri Singapore mu 1971, isimbura izahuzaga ba Minisitiri b’Intebe b’ibihugu byari bifitanye amateka n’u Bwongereza. Kuva icyo gihe, yagiye yakirwa n’ibihugu bitandukanye bigize uyu muryango.
U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth ku wa 29 Ugushyingo 2009, ruba kimwe mu bihugu byawugiyemo bitarakolonijwe n’u Bwongereza.
Mu 2022, rwakiriye CHOGM i Kigali kuva ku wa 20 kugeza ku wa 25 Kamena. Icyo gihe, abayobozi baganiriye ku kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19, guhanga udushya no guteza imbere ubufatanye.
Perezida Kagame yabaye Umuyobozi wa Commonwealth kuva mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2024, ubwo izo nshingano zahabwaga Samoa, yari yakiriye inama yabereye i Apia.









Ibitekerezo 0