Bikubiye mu itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryashyizwe hanze mu rukerera rwo ku wa 4 Ugushyingo 2026.
Riti “Ku munsi we wa gatatu mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM2026), Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Gaston Browne w’igihugu cyakiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, na Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Harini Amarasuriya.”
Iri tangazo kandi rivuga ko Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa St. Vincent and the Grenadines, Godwin Friday n’uwa Eswatini, Russell Mmiso Dlamini.
Ku wa 3 Ugushyingo kandi Umukuru w’Igihugu, yitabiriye umuhango wo gutangiza CHOGM 2026, wabereye muri National Performing Arts Centre iherereye mu Mujyi wa St. John’s muri Antigua na Barbuda.
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yifatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, wakiriye iyi nama, Umwami Charles III, abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo muri Commonwealth n’abandi banyacyubahiro mpuzamahanga.
CHOGM yo muri uyu mwaka ibaye ku nshuro ya 28, ikaba iteganyijwe kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”
Iyi nama yahurije hamwe abakuru b’ibihugu na za guverinoma 30. Yitabiriwe kandi n’abaminisitiri, abahagarariye abikorera, imiryango itari iya Leta n’urubyiruko.
Inama ya mbere ya CHOGM yabereye muri Singapore mu 1971, isimbura izahuzaga ba Minisitiri b’Intebe b’ibihugu byari bifitanye amateka n’u Bwongereza. Kuva icyo gihe, yagiye yakirwa n’ibihugu bitandukanye bigize uyu muryango.
U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth ku wa 29 Ugushyingo 2009, ruba kimwe mu bihugu byawugiyemo bitarakolonijwe n’u Bwongereza.
Mu 2022, rwakiriye CHOGM i Kigali kuva ku wa 20 kugeza ku wa 25 Kamena. Icyo gihe, abayobozi baganiriye ku kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19, guhanga udushya no guteza imbere ubufatanye.
Perezida Kagame yabaye Umuyobozi wa Commonwealth kuva mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2024, ubwo izo nshingano zahabwaga Samoa, yari yakiriye inama yabereye i Apia.








Ibitekerezo 0