Ibi biganiro byabereye i Dakar muri Sénégal, aho Perezida Kagame yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026, ibaye iya mbere mu mateka ibereye ku mugabane wa Afurika.

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 1 Ugushyingo 2026, agaragaza ko aba Bakuru b’Ibihugu baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba ibihugu byombi n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bibazo byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, inzego z’ingenzi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal ndetse n’uruhare rugenda rwiyongera rwa Afurika mu gutegura no kwakira amarushanwa akomeye ya siporo.

Nyuma y’ibi biganiro, Perezida Faye yaherekeje Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Léopold Sédar Senghor, ubwo yari asoje uruzinduko rwe muri Sénégal.

Perezida Kagame yari yageze i Dakar ku wa 31 Ukwakira 2026, aho yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko, uzwi nka ‘Jeux Olympiques de la Jeunesse’.

Uyu muhango wabereye kuri Stade Abdoulaye Wade, witabirwa na Perezida Bassirou Diomaye Faye wari wakiriye abashyitsi, Perezida Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu.

Ni ubwa mbere mu mateka amarushanwa ya Olempike abereye ku mugabane wa Afurika, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo kuri uyu mugabane.

U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano umaze imyaka myinshi, ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu, ubucuruzi, uburezi, umuco n’izindi nzego z’iterambere.

Ibihugu byombi byatangiye kugirana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuva mu myaka ya 1970, ariko umubano wabyo urushaho gukomera mu 2011, ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Dakar.

Sénégal na yo yafunguye Ambasade i Kigali mu 2020, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu Ukwakira 2025, Perezida Bassirou Diomaye Faye yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku gushimangira umubano no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atanu y’ubufatanye, arimo ayo gukuriraho visa abafite pasiporo zisanzwe, iz’abadipolomate n’iz’abakozi ba Leta bari mu butumwa bw’akazi.

Andi masezerano yari ajyanye n’ubufatanye mu buhinzi, ubuzima, igenamigambi no gukurikirana gahunda z’iterambere, ndetse n’imikoranire mu bijyanye n’amagororero.

Icyo gihe Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda na Sénégal bihuriye ku cyerekezo cyo guteza imbere umugabane wa Afurika ushoboye kwigira, ushyira imbere inyungu z’abaturage n’iterambere ridaheza.

Yanagaragaje ko ibihugu byombi bihuriye ku ntego yo guteza imbere urubyiruko, binyuze mu kuruha amahirwe yo kwiga, guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabyo.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi bwongeye gushimangirwa ku wa 7 Ukwakira 2026, ubwo byashyiraga umukono ku nyandiko 11 z’ubufatanye, mu nama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho Ihoraho y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal, yabereye i Kigali.

Ibigo bishinzwe guteza imbere ishoramari mu bihugu byombi, RDB yo mu Rwanda na APIX yo muri Sénégal, na byo byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi.