Mu kiganiro na IGIHE, Papa Sava yavuze ko yari afite igitekerezo cyo kugeza filime ye ‘What a Day’ mu zo u Rwanda rwagombaga gutoranyamo izaruhagararira mu bihembo bya Oscars, ariko ntibyakunda kubera ko atari yujuje ibisabwa.
Ati “Icyabayeho ubu hariho komite itoranya, ngira ngo twe hari ibyo tutari twujuje. Ntabwo iyacu yatanzwe kuko hari ibitari byuzuye, gusa nta nubwo numvise bimbabaje kuko iyagiyeyo sinayikinnyemo na nyirayo ntituziranye ariko ntewe ishema na yo.”
Papa Sava yavuze ko asanga ‘Ben’Imana’ ifite ubushobozi bwo guhagararira u Rwanda neza, ndetse ko yayihaye amahirwe menshi kurusha ayo filime ye ‘What a Day’ yari kuba ifite.
Ati “Numva yaduhagararira neza kurusha ‘What a Day’, simvuze ko itajyayo cyangwa ntabyifuza ariko nanone kuba hagiyeyo ‘Ben’Imana’ ni ishimwe kuri njyewe ndifuza ko yatsinda tukagira iryo shema.”
Filime ‘Ben’Imana’ ni yo yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu rugendo rwo guhatanira ibihembo bya Oscars, aho izaba ihanganye n’izindi filime zo hirya no hino ku Isi mu cyiciro cya International Feature Film.
Filime ‘What a Day’ ya Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, ikomeje kwagura izina rya sinema nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo kwegukana ibihembo bibiri mu iserukiramuco mpuzamahanga rya L’Afrique Fait Son Cinéma ryabereye i Paris mu Bufaransa.
Iyi filime yahawe igihembo cya ‘Bronze Ubuntu’ mu cyiciro cya Filime Ndende z’Inkuru Mpimbano (Best Fiction Feature Film), inegukana igihembo cya ‘Best Screenplay’ (Ubuntu du Meilleur Scénario), gishimira ubuhanga mu kwandika inkuru ya filime.
Ibi bihembo byatanzwe ku wa 14 Ugushyingo 2026, mu gusoza ku nshuro ya munani iri serukiramuco ryitabiriwe na sinema zo mu bihugu 24.
‘What a Day’ yakozwe na Zacu Entertainment, iyoborwa na Papa Sava afatanyije na Iriniga Deny, ikaba ari imwe mu mishinga iri kuzamura izina ry’abakora sinema mu Rwanda.






Ibitekerezo 0