Biteganyijwe ko agera muri Argentine ku wa 8 Ugushyngo 2026. Azatangira uruzinduko ageza ijambo kuri Perezida wa Argentine, Javier Milei, mu gihe umwuka hagati Vatican na Buenos Aires utameze neza.

Perezida Milei yashyizeho gahunda zo kugabanya cyane amafaranga Leta ikoresha, Kiliziya irazinenga ivuga ko ziremereye cyane abakene.

Ikindi Perezida Javier Milei yashyigikiye cyane intambara ya Iran, Papa Leo XIV arayamagana, ukabona ko bari kunyuranya.

Papa Leo XIV ari mu ruzinduko rukomeye azasura ibihugu bitatu, ruzasozwa ku wa 17 Ugushyingo.

Ageze muri Argentine avuye muri Uruguay, aho yasabye ibihugu byo muri Amerika y’Epfo gufatanya mu gukemura ibibazo by’akarere binyuze muri dipolomasi yihangana aho kwishora mu makimbirane.

Mu gikorwa cye cya nyuma cyo mu ruhame muri Uruguay, Papa Leo XIV yayoboye Misa yitabiriwe n’abantu bagera ku 50.000, hafi y’imisozi iherereye mu birometero 100 mu majyaruguru ya Montevideo. Yasabye abayobozi ba politiki muri icyo gihugu gukorera abaturage bose, aho kuvangura.

Ati “Dusabire abafite inshingano zo kuyobora (Uruguay), kugira ngo bashake icyagirira bose akamaro, babikuye ku mutima.”

Papa w’imyaka 71 azaba abaye umuyobozi wa mbere wa Kiliziya Gatolika usuye Argentine kuva mu 1987, kandi azasura imijyi ine kuva ku Cyumweru kugeza ku wa Gatatu.