Ibi byatangajwe ku wa 8 Ugushyingo 2026, ubwo abakozi b’iki kigo bifatanyaga n’urubyiruko rwo muri Fit Run Club mu gukora siporo yo kwiruka, bava kuri FabLab i Kacyiru berekeza kuri Kigali Convention Centre.
Iki gikorwa cyahuriranye na siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, aho abayitabiriye bakoze imyitozo itandukanye irimo kugenda n’amaguru, kwiruka, gutwara amagare na aerobic. Ku ruhande rwa Old Mutual na Fit Run Club, cyari kigamije no gushishikariza abitabiriye kugera ku ntego yo gutera intambwe ibihumbi 10 iri muri Thrive App.
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya muri Old Mutual, Derrick Rudakemwa, yavuze ko bifatanyije n’uru rubyiruko kugira ngo barusobanurire akamaro k’iyi porogaramu n’uko rwayifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Iyi siporo yari igamije kubereka ibyiza bya ‘Thrive o App’ ndetse no kubereka uburyo izajya ibafasha kubara siporo bakoze, ikabafasha kumenya imirire bakwiriye kurya ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kugufasha kugenzura uko ukwiriye gukoresha amafaranga mu buryo buboneye.”
Rudakemwa yasobanuye ko muri iyi porogaramu hashyizwemo uburyo bwo guhemba abayikoresha, hashingiwe ku buryo bageze ku ntego z’imyitozo bayiherewemo. Ibyo bihembo bizajya bitangwa buri kwezi.
Ati “Bizajya biterwa n’intego twashyize muri iyi ‘application’ kubera ko urugero nidushyiramo ko ukwiriye gukora intambwe ibihumbi 10 buri munsi, ukazikora umunsi umwe, undi munsi ntuzikore, icyo gihe zizagabanyuka, ubwo bishatse kuvuga ko bizajya bigusaba gukora siporo buri munsi kuko tuzajya dutanga ibyo bihembo ukwezi kurangiye.”
Yagaragaje ko ibihembo biteganyijwe birimo kugabanyirizwa ibiciro by’imyenda ya siporo na lisansi, ndetse n’ibindi.
Yashimangiye ko intego nyamukuru y’ubu buryo ari ugushishikariza abantu kugira siporo umuco, ibihembo bikabatera umwete wo gukomeza kuyikora.
Ati “Intego dufite ntabwo ari uguhemba gusa ahubwo ni ugufasha abantu gukora siporo, aho uzajya azikora azajya ashimwa.”
Ntwali Ben washinze Fit Run Club yavuze ko bishimiye gukoresha Thrive App, kuko ibafasha gukurikirana imyitozo bakora no kwita ku mirire yabo.
Ati “Iyi application ni nziza cyane kuko idufasha kumenya intambwe twakoresheje igihe turimo gukora siporo, gucunga imirire n’ibindi.”
Uretse imyitozo ngororamubiri n’imirire, Thrive App inafasha abayikoresha kwita ku buzima bwo mu mutwe. Irimo imyitozo ibafasha gusobanura uko biyumva, ndetse n’ubujyanama ku buryo bwo guhangana n’umunaniro ukabije wo mu mutwe uzwi nka ‘stress’.
Abifuza gukoresha iyi porogaramu bashobora kuyishaka kuri App Store cyangwa Play Store, bakayimanura bakayishyira muri telefone zabo.









Amafoto: Cyubahiro Key





Ibitekerezo 0