Uwacu yahawe ku wa 27 Ukwakira 2027, asimbuye Judith Uwizeye wagizwe Umusenateri.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yongeye kumugirira cyo gufatanya n’abandi gukorera u Rwanda.

Yagize ati “Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame ku cyizere mwongeye kungirira cyo gufatanya n’abandi gukomeza gukorera Igihugu cyacu. Nzakora ntizigamye mu kuzuza neza Inshingano nshya mumpaye, mbijeje ko ntazatatira iki cyizere.”

Uwacu Julienne yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Uwacu Julienne yatangaje ko azakora atizigamye mu kuzuza inshingano nshya yahawe