Ibi Liza Mugisha yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ijuru rirakwibutse’, yasohoye nyuma y’imyaka ibiri atagaragara mu bikorwa bya muzika.
Uyu mugore wari umaze imyaka myinshi yibera muri Canada kuva mu 2012, Liza Mugisha uherutse gutaha mu Rwanda yabwiye IGIHE ko nta kintu cyiza nko gutaha mu Rwamubyaye kuko ahabona amahirwe atandukanye agiye gushoramo imari kandi ntibimubuze no gukomeza gukora umuziki.
Ati “Njye nk’umuhanzi wari ugitangira kuririmba ndi muri Canada byarangoraga, ariko ubu ngiye gukora umuziki mbifatanya n’akazi kanjye gasanzwe kuko namaze gushora imari mu bucuruzi bw’ibyuma bya ‘Electroniques’ i Kigali ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi.”
Uyu mugore yavuze ko kugeza ubu afite isambu nini i Bugesera yahinzemo umuceri mu gihe anahororera ibijyanye n’inka n’ihene.
Liza Mugisha wari waragiye muri Canada mu 2012, agaruka ku mpamvu yahisemo gutaha mu Rwanda, yagize ati “Nahisemo gutaha mu Rwanda kuko nkunda igihugu cyanjye cyane. Kuba kure y’iwacu byari byarambereye umutwaro, kuko aho umuntu yaba ari hose, iwabo ahora ari iwabo.”
Liza yifuza ko umuziki we uzaba igikoresho cyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no gukomeza imitima y’abantu binyuze mu Ijambo ry’Imana.






Ibitekerezo 0