Hashize igihe abahinzi b’imyumbati bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaza ko indwara ya kabore yabateje igihombo gikomeye, aho bashora amafaranga menshi mu kugura imbuto, gutegura imirima no kwita ku bihingwa, ariko igihe cyo gusarura kikagera bagasanga imyumbati myinshi yaraboze.

Bakundukize Elias, umuhinzi w’imyumbati mu Karere ka Ruhango, aherutse kubwira IGIHE ko mbere bezaga toni 30 kuri hegitari, ariko kubera indwara ya kabore, umusaruro wagabanutse ukagera kuri toni zitarenga 10.

Yasobanuye ko hari igihe abahinzi bajya gusarura bagasanga imyumbati myinshi yaraboze, bigatuma batabona umusaruro bari biteze.

Yagize ati “Uburwayi mu myumbati iyo urebye usanga burimo. Turayitera ikamara kumera wakoma ku mwumbati ugasanga huzuyeho ubusimba n’ibintu by’imikara. Tubona ibyo ari byo bituma imyumbati itacyera.’’

Indwara ya kabore yagize ingaruka zikomeye ku musaruro w’imyumbati mu Rwanda, aho kuva mu 2013 wagabanutse uva kuri toni miliyoni 3,3 zabonekaga buri mwaka, ukagera kuri toni ibihumbi 656.

Mu gushakira igisubizo iki kibazo, RAB yakoze ubushakashatsi bwamaze hagati y’imyaka irindwi n’icumi, bugamije kubona imbuto nshya y’imyumbati ishobora guhangana n’iyi ndwara.

Ubwo bushakashatsi bwifashishije ikoranabuhanga ry’ibinyabuzima, bugeza ku moko mashya atandatu y’imyumbati yagaragaje ubushobozi bwo guhangana n’indwara ya kabore.

Kuri ubu, izo mbuto zatangiye guhabwa abahinzi n’abatubuzi bo mu turere turindwi dusanzwe tweza imyumbati ku bwinshi, ari two Bugesera, Kayonza, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Gisagara.

Mapenzi Elie, umuhinzi w’imyumbati mu Karere ka Bugesera, yavuze ko indwara ya kabore yari imaze igihe ibateza igihombo, ariko ko imbuto nshya bahawe ibahaye icyizere cyo kongera kubona umusaruro ushimishije.

Yagize ati “ Iyi mbuto nshya twahawe rero turabona indwara ya kabore itayigeramo, turizera ko tuzeza neza ndetse tunabashe kuyitubura ku buryo igera no ku bandi bahinzi bose hirya no hino mu gihugu.’’

Nyirahabimana Immacule, usanzwe atubura imyumbati kuri hegitari 2,5 mu Karere ka Bugesera, na we yavuze ko indwara ya kabore yari yarangije imyumbati yari yarahinze, bigatuma atabona umusaruro wo kugurisha.

Yagaragaje ko imbuto nshya bahawe ayitezeho kongera kubona umusaruro uzamufasha kwiteza imbere no guteza imbere umuryango we.

Yagize ati “ Imyumbati yanjye nari mfite mbere yanze kwera neza neza kubera kabore, urumva narintunzwe no kuyitubura nkayijyana ku isoko nkabona amafaranga ariko kubera kabore, imyumbati yose yaraboze bituma ntagurisha. Ubu rero ndishimye ko ubuyobozi bwongeye kuduha imyumbati myiza, twizeye ko umusaruro uziyongera binateze imbere imiryango yacu.’’

Umushakashatsi Mukuru muri RAB, Dr Nduwumuremyi Athanase, yavuze ko ari ubwa mbere iyi mbuto itangiye guhabwa abahinzi n’abatubuzi, nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara ya kabore.

Yasobanuye ko RAB izakomeza gutubura izo mbuto kugira ngo mu gihembwe cy’ihinga gitaha zizabe zishobora kugera ku bahinzi benshi.

Yagize ati “Iriya mbuto ifite umwihariko w’uko kabore itayigeraho, itandukanye n’izindi mbuto zisanzwe. Iyi mbuto irakomeza gutangwa hirya no hino mu gihugu ari nako dukomeza gutubura imbuto nyinshi ku buryo mu gihembwe gitaha tuzaziha abahinzi benshi.’’

Amoko atandatu mashya y’imyumbati yatangiye gutangwa afite ubushobozi bwo gutanga umusaruro uri hagati ya toni 35 na 40 kuri hegitari, ugereranyije na toni 30 zatangwaga n’imbuto zari zisanzwe zihingwa.

Mu Rwanda habarurwa hegitari zirenga ibihumbi 200 zihingwaho imyumbati, aho igice kinini cyazo giherereye mu turere twa Bugesera, Kayonza, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Gisagara.