Yabigarutseho ku wa 23 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga ugizwe n’imitwe irindwi n’ingingo 96, uje gusimbura Itegeko N° 48/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 rigenga ibidukikije.

Wateguwe hagamijwe kurushaho kurengera abaturage n’ibidukikije, gushyigikira iterambere rirambye, kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kuziba icyuho cyagaragaraga mu itegeko risanzweho.

Mu byo uyu mushinga w’itegeko uteganya harimo kugena amabwiriza agenga isoko rya carbon, imari igenewe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gushyira imishinga irengera ibidukikije mu byiciro no gushyira isuzuma ry’ingaruka ku mibereho y’abaturage mu nyigo z’imishinga.

Uteganya kandi gutanga ishimwe n’ibihembo ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kugabanya imyuka ituruka ku itemwa n’iyangizwa ry’amashyamba ndetse no kwishyura serivisi zitangwa n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Depite Izere Ingrid Marie Parfaite yabajije Minisitiri Dr. Arakwiye uburyo uyu mushinga w’itegeko uzagira uruhare mu gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu 2035.

Ati “Mu mushinga w’itegeko bavuga ko ikigo kizajya gitegura gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya imyaka mbumbatirabushyuhe. Ese iri tegeko rirateganya iki mu gushyira mu bikorwa izi ngamba igihugu kiyemeje z’ibikorwa byo guhangana n’imihindangurikire y’ibihe.”

Depite Izere yagaragaje ko hakwiye no gusobanurwa uburyo Leta izakorana n’abikorera kugira ngo bagire uruhare mu rugamba rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Yagarutse kandi ku gipimo cy’uduce duto duhumanya umwuka abantu bahumeka mu Mujyi wa Kigali, kigaragaza ko hakiri ikibazo cy’ubuziranenge bwawo.

Yabajije uburyo uyu mushinga w’itegeko uzafasha mu kugabanya utwo duce, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.

Uyu mudepite yanagaragaje ko hakwiye gusuzumwa uburyo hashyirwaho ibihano bishingiye ku misoro ku nganda nini zigira uruhare mu guhumanya ikirere mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange.

Minisitiri Dr. Arakwiye yamusubije ko uyu mushinga w’itegeko uzagira uruhare mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu 2035.

Ati “Uyu mushinga harimo ibikorwa bitandukanye bifasha kugabanya ihumanya n’imyuka mbumbatirabushyuhe biri mu kirere, harimo gahunda gusuburinya ahantu hangiritse.”

Yasobanuye ko hazashyirwa mu bikorwa imishinga itandukanye igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ku bijyanye n’ubuziranenge bw’umwuka abaturage bahumeka mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri Dr. Arakwiye yagaragaje ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu kugabanya ihumana ryawo.

Ati “Iyo turebye ibipimo byo mu 2024 n’ibipimo byo muri uyu mwaka, twagiye tubona ko guhumana k’umwuka kuri kugenda kugabanyuka.”

Yavuze ko uyu musaruro ukomoka ku bikorwa bitandukanye birimo gahunda yo gupima imyuka isohorwa n’ibinyabiziga, yagize uruhare mu kugabanya ihumana ry’umwuka mu Mujyi wa Kigali, usanzwe ubarizwamo ibinyabiziga byinshi.

Iyi gahunda yatangijwe muri Nzeri 2025, nyuma y’uko imibare igaragaje ko ibinyabiziga birimo imodoka na moto biza ku isonga mu bihumanya umwuka.

Inganda zigiye kujya zipimwa nk’ibinyabiziga

Minisitiri Dr. Arakwiye yatangaje ko nyuma y’umusaruro umaze kugaragara muri gahunda yo gupima imyuka isohorwa n’ibinyabiziga, hagiye gutangizwa gahunda nk’iyo mu nganda.

Ati “Tuzajya dupima inganda kugira ngo tumenye neza, inganda zangiza ikirere kugira ngo tuzegere, nazo tuzereke uko zakora akazi kazo zitangiza ikirere.”

Nubwo atagaragaje imibare y’aho Umujyi wa Kigali wavuye n’aho ugeze mu kugabanya ihumana ry’umwuka, Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko hari intambwe imaze guterwa.

Yagaragaje ko hakiri urugendo rurerure, ariko ko uyu mushinga w’itegeko uzafasha mu gukomeza kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati “Iri tegeko tuzanye rizadufasha gukomeza muri uwo murongo.”

Ubwo yari yitabiriye Inama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe (COP31), Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugera ku musaruro ufatika mu gufasha inganda gukorera mu buryo burengera ibidukikije.

Yavuze ko gahunda yo gukoresha neza umutungo no gukora mu buryo bugabanya ihumana ry’ikirere yatumye inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse bizigama miliyoni 6,5$ nyuma yo gukuramo ikiguzi, biturutse ku ishoramari rya miliyoni 5$.

Dr. Nsengiyumva yagaragaje kandi ko gushyira mu bikorwa gahunda z’igihugu zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kwihutisha iterambere byatumye ingufu zikoreshwa zigabanukaho megajoule zisaga miliyoni 41, mu gihe ingano y’imyuka ya CO₂ isohorwa yagabanutseho toni zisaga ibihumbi 30 buri mwaka.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko bagiye gutangiza gahunda yo gupima imyuka isohorwa n’inganda