Uyu mushinga wiswe Dangote Namibia Tank Farm and Regional Pipeline, watangijwe ku mugaragaro ku wa 4 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Walvis Bay, mu muhango witabiriwe na Perezida wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah.
Biteganyijwe ko uzubakwa ku buso bwa hegitari 70, ukagira ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 600 z’ibikomoka kuri peteroli, zirimo miliyoni 360 za mazutu na miliyoni 240 za lisansi.
Hazubakwa kandi imiyoboro ifite uburebure bwa kilometero 1.700, izafasha mu kugeza ibyo bikomoka kuri peteroli mu bihugu birimo Botswana, Zambia, Zimbabwe, Malawi no mu majyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dangote avuga ko uyu mushinga uzafasha kugabanya ibiciro byo gutwara ibikomoka kuri peteroli no koroshya uburyo ibihugu bidakora ku nyanja bibibona.
Perezida Nandi-Ndaitwah yavuze ko azakurikirana ubwe ishyirwa mu bikorwa ryawo, kugira ngo hirindwe inzitizi z’imiyoborere zagiye zituma indi mishinga y’ishoramari idashyirwa mu bikorwa.
Uyu mushinga ni igice cya gahunda za Dangote zo kwagura ibikorwa bye muri Afurika, nyuma yo gutangiza uruganda runini rutunganya peteroli i Lekki muri Nigeria.
Muri Kenya, Dangote ari guteza imbere umushinga w’uruganda rutunganya peteroli n’ibikomoka kuri yo i Lamu, uzaba ufite n’uruganda rw’amashanyarazi rwa megawati 1.000.
Itsinda rye kandi riherutse kugura imigabane ya 25% muri Kenya Pipeline Company.





Ibitekerezo 0