Ku wa 9 Ukwakira 2026 ni bwo umwana yagiye gutanga ikirego avuga ko yasambanyijwe na shebuja,aho byakekwaga ko umwana yasambanyijwe mu ijoro nyirabuja ari na we mugore w'ukekwa yari yaraye aho akorera mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Umugabo ntiyemeye ko yasambanyije umwana.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko umugabo yafungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Uregwa yasabaga ko yafungurwa by'agateganyo kuko nta cyaha yakoze.

Mu rubanza rwabaye ku wa 27 Ukwakira 2026 rukabera mu muhezo byabaye ngombwa ko hanitabazwa undi mutangabuhamya ajya gutanga ubuhamya mu rukiko.

Icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Busasamana cyafashwe ku wa 30 Ukwakira 2026, rwategetse ko umugabo ukekwaho gusambanya umwana afungurwa maze ahita afungurwa.

Ukekwa yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umugabo ukekwaho gusambanya umwana yafunguwe by'agateganyo