Ibi byabaye ku wa 4 Ugushyingo 2026, ubwo uyu mubyeyi yatumaga umwana we kugura ibishyimbo bitetse bizwi nka 'mituyu' (Me2U), kugira ngo babirishe ubugari.
Amakuru avuga ko uyu mwana yageze mu rugo afite ibyo bishyimbo, ariko aza kubirya kubera inzara, mbere y’uko umubyeyi we ataha.
Uyu mubyeyi atashye, yatetse ubugari, maze abaza umwana ibishyimbo yari yamutumye. Umwana yamubwiye ko yabiriye kubera inzara.
Mu burakari, uyu mubyeyi yafashe icyuma aragicanira, agitwikisha umwana ku ntoki, anafata imbabura ishyushye ayimukoza ku munwa.
Mu kiganiro yagiranye na BTN, uyu mubyeyi yemeye ibyo yakoze, avuga ko yabitewe n’umujinya yatewe no gusanga umwana yariye ibishyimbo bari bateganyije gusangira.
Ati “Nari nagiye mu kazi, mvuye mu kazi ndamubwira ngo jya gushaka udushyimbo turebe ukuntu turarya, nanjye ngiye kwishyuza turebe ukuntu tubona ubugari. Umwana aragenda arabizana aho kugira ngo yicare antegereze yicara imbere ya bya bishyimbo arabirya. Aho nziye nshana imbabura nshyiraho amazi y’ubugari ndabuteka burashya, nti zana bya bishyimbo tubikarange turye aba arirutse.”
Uyu mubyeyi yavuze ko kumenya ko umwana yariye ibyo bishyimbo byamuteye uburakari bukabije, bikamuviramo kumutwika. Yasabye imbabazi, avuga ko atazongera gukora ibikorwa nk’ibyo.
Bamwe mu baturage baganiriye na BTN bavuze ko uyu mubyeyi yari asanzwe ahana umwana we mu buryo bukabije, ariko ko kumutwika byarenze urugero.
Umwe muri bo yagize ati “Uzi ukuntu agakubita? Yagafataga akagakubita ku gikuta nk’umuntu utarigeze wumva igise, ni umubyeyi mubi ni umubyeyi gito. Gutwika umwana wibyariye ngo yakoze mu bishyimbo? Ibyo ntabwo bibaho.”
Aba baturage bavuze ko bakimara kumenya ibyabaye, bihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi, maze uyu mubyeyi ajyanwa gufungirwa ku biro by’akagari.
Icyakora, bagaragaje ko batunguwe no kubona nyuma yaho arekuwe, aho gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yamenye iby’iki kibazo, ndetse ko uyu mubyeyi yongeye gutabwa muri yombi.
CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko uyu mubyeyi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, akurikiranyweho ibikorwa by’iyicarubozo yakoreye umwana.
Ati “Akurikiranweho ibikorwa bigayitse bijyanye no gukorera umwana iyicarubozo. Twongere kwibutsa ababyeyi ko umubyeyi uwo ari we wese utekereza gukorera umwana iyicarubozo polisi iramwibutsa ko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.”
Abaturage basabye inzego zibishinzwe gufasha uyu mwana kubona ubuvuzi bukwiye, ndetse no gusuzuma uburyo yashakirwa undi muryango wamurera, bitewe n’impungenge bafite ku mutekano we mu rugo.





Ibitekerezo 0