Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo Uwase Sandrine yajyaga kwanika imyenda ku mugozi ukozwe mu rusinga, usanzwe ukoreshwa n’uyu muryango, maze agafatwa n’amashanyarazi.

Nyina, Mukasine Juliet, yagerageje kujya kureba ibyabaye ku mukobwa we, na we ahura n’amashanyarazi. Cyuzuzo w’imyaka 12 na we yaje kugerageza kureba ibyabaye, afatwa n’amashanyarazi.

Aba uko ari batatu bajyanywe kwa muganga, ariko baza gushiramo umwuka.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bagaragaje akababaro batewe n’iyi mpanuka yahitanye abantu batatu bo mu muryango umwe, bavuga ko ari ibyago bikomeye ku muryango wabo no ku baturanyi.

Uwineza Marceline yagize ati “Twatunguwe cyane n’aya makuru kuko ari ibintu bibabaje kubona abantu batatu bo mu muryango umwe bahitanwa n’impanuka nk’iyi.”

Nkunzimana Claude na we yagaragaje ko ibyabaye ari igihombo gikomeye, asaba abaturage kurushaho kwitwararika mu ikoreshwa ry’amashanyarazi.

Ati “Ni ibyago bikomeye ku muryango no ku baturanyi muri rusange. Turasaba ko abantu barushaho kwitwararika ku bijyanye n’amashanyarazi kugira ngo hirindwe izindi mpanuka nk’izi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yemeje aya makuru, avuga ko bakimara kumenya ibyabaye bihutiye kugera ahabereye impanuka, bari kumwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), kugira ngo basuzume icyaba cyayiteye.

Yagaragaje ko isuzuma ry’ibanze ryerekanye ko impanuka ishobora kuba yaratewe n’imikoreshereze idakwiye y’insinga z’amashanyarazi mu nzu.

Ati “Tukimara kumenya aya makuru, twahise twihutira kugera aho byabereye turi kumwe na REG, dusuzuma uko byagenze dusanga umuriro w’amashanyarazi urimo ariwo wanateye impanuka. Byatewe n’uko insinga z’amashanyarazi zaba zarakoreshejwe nabi mu nzu noneho zikaba zateye  ikibazo.”

Kakooza yasabye abaturage kwirinda gukoresha amashanyarazi mu buryo bushobora guteza impanuka, anabibutsa ko imirimo yo kuyashyira mu nyubako no kuyasana ikwiye gukorwa n’ababifitiye ubumenyi n’ubushobozi.

Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, imirambo y’aba bantu batatu yari ikiri mu bitaro, hategerejwe ko ikorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwabo.