Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA avuga ku nkuru yatumye u Rwanda ruvugwa ku Isi hose rumaze kwemezwa ko ruzakira Formula 1 African Grand Prix mu 2030.

Ati “Ubu turi mu 2026, umwaka ugiye kurangira, ibi [F1 African Grand Prix] iteganyijwe mu 2030 n’ibikorwaremezo bizajyana n’iki gikorwa, ngira ngo batweretse igishushanyo mbonera n’aho bizubakwa hariya mu Bugesera, ngira ngo hariho n’uburyo aba bantu batekereza mu buryo bwo guhagarara neza. Batubona nk’abantu bahagaze neza mu rwego rw’umutekano, ntabwo nibaza ko wafata irushanwa nk’iri [F1] ngo urijyane muri RDC kuko ntabwo waba uzi uko buza gucya bimeze.”

Senateri Uwizeyimana agaragaza ko icyizere cy’abategura iri siganwa gishingiye no ku buryo babona u Rwanda nk’igihugu gitekanye, bashobora guteganyirizamo ibikorwa by’igihe kirekire.

U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira African Grand Prix guhera mu ntangiriro za 2030, ndetse hashinywa amasezerano y’imyaka 10. Iri siganwa rizajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda.

Amasezerano yasinyiwe muri BK Arena ku wa 12 Ukwakira 2026, mu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi.

African Grand Prix izaba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula 1, ryiyongere ku yandi 23 abera ku migabane itandukanye. Izaba ari yo yonyine ibera muri Afurika, inagarure aya masiganwa kuri uyu mugabane ku nshuro ya mbere kuva mu 1993.

Ikibuga kizakira iri siganwa kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa, mu bilometero bigera kuri 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko kizuzura mu ntangiriro za 2030 kandi cyubahirize ibisabwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka, FIA, ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1. Uru ni rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.

Imiterere yacyo izashingira ku miterere karemano y’aho kizubakwa, imihanda izakoreshwa mu masiganwa inyure ahantu hari ubutumburuke butandukanye. Biteganyijwe kandi ko kizakira andi marushanwa mpuzamahanga y’imodoka, ibirori bikomeye n’ibikorwa by’imyidagaduro.

Uyu mushinga uri muri gahunda iyobowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, igamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yavuze ko kugira Grand Prix mu Rwanda ari intangiriro y’igice gishya mu mateka y’aya masiganwa, agaragaza ko bari bamaze imyaka myinshi bifuza kugaruka muri Afurika bafite icyerekezo gikwiye n’umufatanyabikorwa ukwiye.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko utafata irushanwa nka F1 ngo urijyane muri RDC utazi uko buri bucye