Ni nyuma y’itangazo RDC yasohoye ku wa 19 Ugushyingo 2026, ivuga ko ibi hihugi bitakabaye bikorana n’u Rwanda ishinja kuvongera ubusugire bwayo, nyamara rwo rwabihakanye kenshi runagaragaza ko ahubwo iki gihugu ari cyo gifasha umutwe wa FDLR uhora ushaka guhungabanya u Rwanda.

Umunyamakuru Stanis Bujakera yasangije iri tangazo maze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asubiza ubwo butumwa ati “Nakababwiye nti ‘Nimurire amarira yuzure uruzi’, ariko uruzi rwa Congo rusanzwe rwuzuye…” 

Ku wa 16 Ugushyingo 2026, u Budage, Autriche, Danemark, u Bugereki n’u Buholandi byatangaje ko biteganya gufatanya n’u Rwanda mu gushyiraho ikigo cyakira abimukira bafatiwe ibyemezo bibategeka kuva muri ibyo bihugu.

Abazajya boherezwa mu Rwanda bazaba bashobora kuhatura no kwinjira mu buzima busanzwe, cyangwa bagafashwa gusubira ku bushake mu bihugu bakomokamo cyangwa ahandi bemerewe gutura. Biteganyijwe ko aba mbere bashobora gutangira koherezwa mu 2027.

RDC isanzwe ishaka kwitambika ibikorwa byose u Rwanda rukora ku ruhando mpuzamahanga yitwaje intambara yo mu Burasirazuba bwayo imaze imyaka itanu yubuye.

Ku wa 4 Ukuboza 2025 u Rwanda na RDC byasinye amasezerano i Washington agamije guteza imbere amahoro n’ubukungu, harimo ibyerekeye gusenya FDLR bireba RDC ariko kugeza ubu ntirabishyira mu bikorwa.