Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, Pate yavuze ko uwo murwayi ari umugore wari warakoreye urugendo muri Uganda, muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, NTA, yavuze ko uwo mugore yashyizwe ahantu ha wenyine kandi arimo kwitabwaho n’abaganga.

Ati “Yashyizwe mu kato, kandi arimo guhabwa ubuvuzi bufite ireme. Igikorwa cyo gushakisha abo yahuye na bo cyatangiye kandi kiracyakomeje muri aka kanya tuvugana. Hamaze kumenyekana abantu 44 bahuye na we.” 

Nigeria yemeje ko yabonye umurwayi wa mbere wa Ebola