Uru rwego ruzwi nka NDLEA rwavuze ko aba bantu bafatiwe mu bikorwa byashingiye ku makuru y’ubutasi, byabereye i Lagos na Kano ku wa 30 na 31 Ukwakira 2026.

Lagos ni hamwe mu hantu h’ingenzi hanyuzwa cocaine muri Afurika y’Iburengerazuba. Abacuruza ibi biyobyabwenge bakoresha iyi nzira babivana muri Amerika y’Epfo, babijyanye ku masoko yo mu Burayi abinjiriza amafaranga menshi.

Iki gikorwa cyatangiranye n’ifatwa rya Okwudiba Ifeanyichukwu Damian w’imyaka 57, wafatiwe muri hoteli i Lagos. NDLEA yatangaje ko nyuma yasohoye mu musarani udupfunyika 74 twa cocaine yari yamize, twapimaga ibilo 1,65.

Bucyeye bwaho, abandi bantu bane bakekwa bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Lagos, mu gice cyakira ingendo z’imbere mu gihugu, ubwo biteguraga gufata indege ibajyana i Kano.

Aba bantu batanu bafatiwe i Lagos basohoye mu musarani udupfunyika 399 twa cocaine, twapimaga ibilo 8,655.

Amakuru yakuwe muri icyo gikorwa cyabereye i Lagos yatumye abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bata muri yombi abandi bantu batatu ku kibuga cy’indege cya Kano. Ibizamini byo kureba imbere mu mibiri yabo byagaragaje ko na bo bari baramize udupfunyika twa cocaine.

NDLEA yatangaje ko mu minsi bamaze bafunzwe, abo bantu umunani basohoye mu musarani udupfunyika twa cocaine 634, twapimaga ibilo 13,795.

Abakekwa babwiye abashinzwe iperereza ko bateganyaga kuva i Kano bagakomeza urugendo ku butaka, banyuze muri Repubulika ya Niger na Libya, ibi biyobyabwenge bikazagezwa mu Burayi.