Itangazo ryatanzwe ryitiriwe Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (NCDC), ryo ku wa 31 Ukwakira 2026, rivuga ko aba bantu babiri biyongera ku bandi baketsweho iyo ndwara, ariko ntirigaragaza umubare w’abari basanzwe bakurikiranwa.
Rigaragaza ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha abantu bahuye na bo, mu gihe ibizamini byo muri laboratwari bikomeje.
Kugeza ku gihe iryo tangazo ryasohokeye, aba bantu bombi bari bagikekwa kuko ibisubizo by’ibizamini byemeza niba baranduye Ebola bitari byatangajwe.
Abaturage basabwe kugira isuku y’intoki, kurushaho kwita ku isuku rusange no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Iri tangazo ntirigaragaza amazina y’uturere aba bantu babonetsemo, ibimenyetso bagaragaje cyangwa uko ubuzima bwabo buhagaze.
Risoza rivuga ko andi makuru azatangazwa uko azagenda aboneka kandi amaze kugenzurwa.






Ibitekerezo 0