Uyu murambo wabonetse ku wa Mbere tariki 26 Ukwakira mu Mudugudu w’Agatonde mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko uyu murambo wasaga n’uwangiritse ku buryo uwo muntu ashobora kuba amaze icyumweru yishwe, bavuze ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera zinatangira iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Mugabo Daniel, yabwiye IGIHE uwo murambo bamubonye ariko ko kugeza ubu batari bamenya umuryango wa nyakwigendera, avuga ko abaturage bo muri uyu Murenge abenshi bavuze ko batamuzi gusa ngo iperereza ryahise ritangira.

Yagize ati “ RIB yemeje ko ubwo batamenye amakuru y’uwo muntu, hakomeza gushakishwa abo mu muryango we. Ni umuntu utarengeje imyaka 30, umurambo we wabonetse RIB ikomeza iperereza kugira ngo hashakishwe abamwishe n’umuryango we.’’