Iyi nkongi yabaye ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, mu Ishuri rya Musamvu TCC riherereye mu Murenge wa Kibungo, mu Karere ka Ngoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yabwiye IGIHE ko umuriro wibasiye igice cy’inyubako cyararagamo abanyeshuri b’abahungu, ndetse n’icyo bafatiragamo amafunguro.
Yasobanuye ko ibikoresho byari mu gice cyararagamo abanyeshuri byangiritse byose, mu gihe ibyari aho bafatira amafunguro byabashije kurokorwa.
Yagize ati “Nibyo koko igice cy’iri shuri cyahiye, hahiye igice cyararagamo abanyeshuri b’abahungu, harimo ibitanda 72, mu gihe ikindi gice cyariragamo abanyeshuri bose ariko cyo ibikoresho byarimo byakuwemo. Ibyangiritse ni ibyari mu gice abanyeshuri bararamo kuko ibyarimo byose byahiye. Icyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana iperereza rirakomeje.’’
Ingabire yavuze ko iyi nkongi yadutse abanyeshuri bose bari mu masomo, bityo nta n’umwe wahitanywe cyangwa ngo akomereke.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise itabara, ikazimya umuriro mbere y’uko ukwira mu bindi bice by’iri shuri.
Yijeje ababyeyi baharerera ko abana babo batekanye, anagaragaza ko ubuyobozi buri gukorana n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa kugira ngo abanyeshuri babone ibikoresho by’ibanze, bakomeze amasomo nta nkomyi.
Ati “Ababyeyi bafite abana kuri iri shuri twababwira ko nta mwana n’umwe wari uri muri iyi nyubako, ubu turi kumwe n’izindi nzego hamwe n’abafatanyabikorwa tugiye kureba uko babona bimwe mu bikoresho by’ibanze kugira ngo ubuzima bukomeze bakomeze amasomo.’’
Uyu muyobozi yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyi nkongi.








Ibitekerezo 0