Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Kamvumba, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mugore yasanzwe amanitse mu gikoni n’umugabo we, wari uvuye ku rutoki rwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyigena Alex, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari asanzwe atuye mu rugo rwafatwaga nk'intangarugero muri uwo murenge, ku buryo urupfu rwe rwatunguye benshi.
Yagize ati “Ni umuturage wari ufite imyaka 43, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi nk’uko natwe twabibonye. Umugabo we yatubwiye ko yari yagiye ku rutoki rwabo, agarutse ashaka umugore aramubura yinjiye mu nzu yumva haranuka umuti wica udusimba, arebye abona ahantu hari ibintu bagaruye, akomeza kureba agera mu gikoni asanga umugore we ariho amanitse.’’
Niyigena yasobanuye ko uru rugo rwari rusanzwe rufatwa nk'intangarugero, kuko nta makimbirane yari azwi arurangwamo, ndetse rukaba rwari mu ngo zifite ubushobozi bwo kwibeshaho.
Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye urupfu rw’uyu mugore, ari na yo mpamvu RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane niba yiyahuye cyangwa niba hari undi wagize uruhare mu rupfu rwe.
Ati “Kugeza izi saha nta bikekwa, twabajije abavandimwe be, abaturanyi n’abandi bantu benshi ariko nta gikekwa turabona kuko rwari urugo rw’intangarugero. Ubutumwa dutanga mu baturage ni ukwizera ubuyobozi bakabugana, nta muntu wamenya ibibera mu ngo ariko ugize ikibazo wagana ubuyobozi bukagufasha aho kwiyahura, tubereyeho kubafasha.”
Ubuyobozi bwasabye abaturage kujya bagaragaza ibibazo bahura na byo no kwitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo bashakirwe ibisubizo.
Umurambo w’uyu mugore wajyanywe mu Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu rwe.
Uyu mugore yasize abana batatu.





Ibitekerezo 0