Ni nyuma y’uko Muyaya yamaganye amagambo ya Fils Mukoko, wasabye ko Ababiligi n’abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bicwa.

Muyaya yatangaje ko Guverinoma ya RDC yamagana yivuye inyuma ayo magambo, avuga ko ateye ubwoba kandi ko atayihagarariye cyangwa ngo ahagararire urundi rwego urwo ari rwo rwose.

Nduhungirehe we yagaragaje ko uko kwamagana kwari kurushaho kumvikana iyo kutaza gukurikira izindi mvugo z’urwango n’izishishikariza imvururu zagiye zitangazwa n’abayobozi ba RDC.

Ati “Uku ‘kwamagana’ k’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo kwari kuba kuvuye ku mutima iyo kutaba kuri mu ruhererekane rurerure rw’imvugo z’urwango no gushishikariza imvururu, bituruka ku bayobozi ba Congo.”

Yatanze urugero rw’amagambo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yavugiye mu Nama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 29 Mutarama 2025.

Ati “Iyi Nama niramuka inaniwe, abaturage bazabyikorera kandi nk’uko mubizi neza, abaturage bigaragambya ntibagira gahunda cyangwa kwifata.”

Nduhungirehe yavuze ko ayo magambo yavuzwe ku munsi abaturage b’Abanye-Congo bagabaga ibitero ku biro bya ambasade n’izindi ntumwa z’ibihugu bigera ku icumi i Kinshasa, birimo n’iby’u Rwanda.

Yashinje inzego z’umutekano kurebera ibyo bitero, agaragaza ko ikibazo cy’imvugo zishishikariza urugomo kitagarukira kuri Mukoko gusa, ahubwo ko hari n’abayobozi ba Leta bazikoresha.

Mu butumwa bwe Muyaya yavuze ko inzego zibifitiye ububasha, zirimo CSAC, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa n’izindi nzego, zamenyeshejwe amagambo ya Mukoko kugira ngo ziyakurikirane.

Yashimangiye ko Guverinoma itemera guhamagarira abantu urugomo cyangwa imvugo ziha akato abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yavuze ko gushishikariza abaturage ibikorwa nk’ibyo ari “ukugwa mu mutego w’umwanzi”, bikabangamira imbaraga za Perezida, Guverinoma n’abafatanyabikorwa, barimo u Bubiligi, mu gushaka amahoro mu bice by’igihugu yavuze ko byigaruriwe.

Icyakora, Nduhungirehe yagaragaje ko ukwizeza umutekano no kwamagana amagambo ya Mukoko bikwiye kureberwa hamwe n’imyitwarire y’abayobozi ba RDC ubwabo, bukwirakwiza imvugo z’urwango, ubwicanyi no gushishikariza imvururu mu baturage.

Minisitiri Amb Nduhungirehe yanenze amagambo yo kwiyerurutsa y'Umuvugizi wa RDC ku magambo y'urwango no gukangurira ubwicanyi yatangajwe n'umwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi