Aya mashusho yafashwe n’icyogajuru Hera cy’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’isanzure (ESA), cyoherejwe gusuzuma ingaruka z’igerageza ryakozwe hagamijwe kureba niba bishoboka guhindura icyerekezo cy’ibimanyu by’amabuye byo mu isanzure bishobora kugonga Isi.
Mu 2022, NASA yohereje icyogajuru DART kigonga Dimorphos gifite umuvuduko wa kilometero 22.000 ku isaha, bituma havuka umwobo munini ndetse ibisigazwa by’ibuye bikwirakwira mu isanzure ku ntera igera ku kilometero 10.000.
Dimorphos ifite ubugari bwa metero 150, ikaba izenguruka ikindi kimanyu cy’ibuye cyitwa Didymos, gifite ubugari bwa metero 730.
Mbere y’iryo gerageza, Dimorphos yakoreshaga amasaha 11 n’iminota 55 kugira ngo izenguruke Didymos, ariko nyuma yo kugongwa icyo gihe cyagabanyutseho iminota 33.
Umushakashatsi Dr Sabina Raducan yavuze ko umwobo watewe n’uko kugongana ungana hafi n’ubunini bwose bwa Dimorphos, ibintu byatangaje abahanga.
Yasobanuye ko uko kugongana kwaahinduye imiterere ya Dimorphos ndetse n’uburyo izenguruka.
Icyogajuru Hera kizakomeza ubushakashatsi mu mezi atandatu ari imbere, gisuzuma uburemere bwa Dimorphos n’ingaruka z’iryo gongana.
Abahanga bavuga ko ayo makuru azafasha kumenya ingano n’umuvuduko by’icyogajuru byakenerwa kugira ngo hahindurwe icyerekezo cy’ibuye ryaba ryugarije Isi.
Bavuga ko ibimanyu by’amabuye bifite ubugari burenga kilometero imwe bishobora guteza ibibazo ku Isi hose, mu gihe ibingana na Dimorphos bishobora gusenya umujyi.
NASA iteganya kohereza icyogajuru NEO Surveyor mu 2027, kizafasha gutahura ibimanyu by’amabuye bishobora kugonga Isi.
Ubushakashatsi buzibanda kandi kuri Apophis, izanyura ku ntera ya kilometero 32.000 uvuye ku Isi mu 2029, ariko abahanga bakaba bemeza ko itazayigonga mu myaka nibura 100 iri imbere.





Ibitekerezo 0