Atome yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, mu gihe yitegura kongera kwerekana uyu mukino ku wa 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Convention Centre.

Uyu muhanzi yavuze ko mu bice bigize ‘Carte d’identité’, icyo agaragaramo asezera ku mubyeyi we ari kimwe mu bimugora kurusha ibindi, kubera amateka y’ubuzima bwe n’urupfu rwa nyina rwahuriranye n’igihe yari ari kunoza uyu mukino.

Yasobanuye ko yari afitanye umubano ukomeye na nyina, ku buryo urupfu rwe rwamubabaje cyane, by’umwihariko ko rwabaye mu gihe yari ari kwitegura kwerekana umukino wari ufite igice cyihariye kivuga ku gusezera ku mubyeyi.

Ati “Njye nari umuhungu wa mama, twari inshuti cyane […] Mu gihe nawusozaga ndi kuwunoza, yari arwaye cyane, birangira yitabye Imana. Ni ukuvuga ngo mu cyumweru cya nyuma ndi kuwunononsora, ngomba kuwereka akanama nkemurampaka, ni bwo yarwaye cyane, birangira yitabye Imana. Bisobanuye ko iteka nabaga nitoza kuzawerekana nzi ibyabaye mu rugo.”

Atome yavuze ko nubwo hashize imyaka myinshi yerekana uyu mukino, icyo gice gikomeza kumusubiza mu bihe bikomeye yanyuzemo, kuko gihuriza hamwe amateka ye bwite n’ay’urubyiruko rwagiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagaragaje ko mu gihe cyo kujya ku rugamba, hari urubyiruko rwasezeraga ku babyeyi barwo mu buryo bugoye, ndetse bamwe bakabamenyesha icyemezo cyo kugenda habura igihe gito, kugira ngo batababuza.

Ati “Ababyeyi benshi bawibonamo, n’urubyiruko rwinshi twajyanye ku rugamba. Mu gihe twagendaga, benshi muri twe bacikaga ababyeyi cyangwa ukabibabwira usigaje umwanya muto cyane kugira ngo hatagira n’ukubuza. Nkina uwo mwanya nsezera mama, ariko nubwo aba ashyigikiye ikikujyanye, nk’umubyeyi arashenguka […] Mama wanjye yari umuntu ukomeye. Ni ubwa mbere nari mubonye yashize.”

Uyu muhanzi yavuze ko yashyize icyo gice muri ‘Carte d’identité’ kugira ngo yibutse abagiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu ibihe banyuzemo, by’umwihariko agahinda ko gusiga imiryango yabo batizeye neza uko ejo hazaza hazaba hameze.

Uretse igice agaragaramo asezera kuri nyina, Atome yavuze ko hari n’ikindi kimugora, yise ‘Kajorite’, kigaruka ku basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yasobanuye ko iki gice na cyo kimwibutsa byinshi mu mateka yanyuzemo, ariko ko ari kimwe mu by’ingenzi bigize uyu mukino.

Ati “Akandi gace nkina ngora nita aka ‘Kajorite’. Nako kanyibutsa byinshi. Urebye, ibyo bice byombi ni byo kungora gukina […] ariko kandi muri aka kazi kacu, utwo duce ni two tw’ingenzi cyane.”

 ‘Carte d’identité’ ni umukino w’ikinamico Atome yanditse akanawukina bwa mbere mu 2008, ubwo yari mu Bubiligi, aho yari ari gusoza amasomo ya kaminuza.

Ni umukino wa mbere yateguye ku giti cye, nyuma y’igihe yari amaze agaragara mu yindi mikino y’ikinamico.

Uyu mukino ushingiye ku rugendo rw’ubuzima bwe, kuva akiri umwana wavukiye mu Burundi ku babyeyi b’Abanyarwanda bahunze mu 1959, kugeza ubwo yagarukaga mu Rwanda akiri ingimbi.

Ugaruka kandi ku bibazo by’ubuhunzi, amateka y’u Rwanda n’ibihe bikomeye byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu mukino, Atome agaragaza abantu batandukanye bagize uruhare mu rugendo rw’ubuzima bwe, barimo se, abarimu, abo biganaga, abasirikare n’abandi bantu bagaruka mu mateka y’Igihugu.

Nubwo ‘Carte d’identité’ igaruka ku mateka aremereye, Atome ayikinamo n’urwenya, ku buryo hari ibice bisetsa abayireba.

Uyu muhanzi avuga ko amaze kwerekana uyu mukino mu bihugu birenga 25, harimo n’aho yagiye awukinira mu maserukiramuco mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuwukinira muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Ugushyingo 2026, azakomereza mu yindi mijyi irimo Dakar, Abidjan, Paris, Bruxelles, Genève, Stockholm, Montréal na Edmonton.

Abifuza kuzareba uyu mukino i Kigali bazishyura 25.000 Frw cyangwa 50.000 Frw, bitewe n’icyiciro cy’itike bahisemo.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Atome yamaze gushyirwa ku isoko
Atome agiye gukinira ab'i Kigali umukino we ‘Carte d’identité’
Umukino ‘Carte d’identité’ amaze imyaka myinshi awukina mu maserukiramuco akomeye ku Isi