Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko uyu mukobwa avuka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi, mu gihe se umubyara ari Umunya-Tanzania. Yavukiye muri Tanzania, ari na ho atuye kugeza ubu.

Muthon ari mu banyamideli bafite izina rikomeye muri Tanzania. Yitabiriye irushanwa ryo gutora umukobwa uhiga abandi uburanga muri iki gihugu, ahagarariye agace ka ‘Northern Zone’.

Gutsindira guhagararira aka gace byahaye uyu mukobwa amahirwe yo kwitabira umwiherero wa Miss Tanzania, uzasozwa hamenyekana uzegukana ikamba.

Muthon yaherukaga kwitabira amarushanwa y’ubwiza ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Grand Kigoma, mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Grand Tanzania. Icyakora, ntiyabashije kwegukana ikamba muri iri rushanwa.

Kwitabira Miss Tanzania kwe bibaye mu gihe iki gihugu na cyo kiri kwitegura kwakira irushanwa rya Miss World 2027.

Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Tanzania ari we uzahagararira iki gihugu muri Miss World 2027.

Uretse kuba umunyamideli, Muthon asanzwe ari umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba mu birori bitandukanye. Yize ibijyanye n’imibanire mpuzamahanga na dipolomasi (International Relations and Diplomacy), aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza muri ibi bijyanye.