Kim Yo-jong, uri mu bayobozi bakomeye b'ishyaka riri ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru, yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, anenga politiki ya Amerika ashinja gukomeza kwibasira igihugu cye.

Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph cyabitangaje, Kim Yo-jong yavuze ko Koreya ya Ruguru idakeneye kwicarana n'abayobozi ba Amerika bakomeza kuyihamagarira ibiganiro, nyamara bagashyira imbere ibikorwa bya gisirikare n'ibihano.

Yagaragaje ko nta mpamvu yo kugirana ibiganiro n'abantu bavuga ko bashaka amahoro, ariko bagakomeza ibikorwa byo guhangana na Koreya ya Ruguru.

Nubwo yavuze ko ibiganiro bishobora kuba inzira yo kugera ku mahoro, yashimangiye ko Amerika igomba kubanza guhindura politiki yayo kuri Koreya ya Ruguru.

Aya magambo aje mu gihe hari hitezwe ko Trump na Kim Jong Un bashobora guhurira mu nama y'ubufatanye mu by'ubukungu bw'ibihugu byo muri Aziya na Pasifika (APEC), iteganyijwe kubera mu Bushinwa mu byumweru bibiri.

Icyakora, abasesenguzi bagaragaza ko amahirwe y'uko aba bayobozi bombi bazahura agenda agabanuka.

Trump na Kim Jong Un bahuye inshuro eshatu muri manda ya mbere y'uyu Perezida wa Amerika, ariko ibiganiro byo kongera guhura kuva yagaruka ku butegetsi ntibiratanga umusaruro.

Mu Ukwakira 2026, Trump yavuze ko afitanye umubano mwiza na Kim Jong Un, ariko ko nta busabe bwo guhura yari yakiriye.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Amerika bwagerageje kuvugisha Koreya ya Ruguru bwifashishije ambasaderi wabwo mu Muryango w'Abibumbye, ariko ubuyobozi bwa Pyongyang bukanga ibiganiro mu gihe Washington igikomeje kubusaba kureka intwaro za nucléaire.

Kim Yo-jong yavuze ko ibyo Amerika isaba, imyitozo ya gisirikare ikorana na Koreya y'Epfo ndetse n'ibihano yafatiye igihugu cye, ari ibimenyetso by'uko ikomeje politiki yo kugihangana.

Aya makimbirane akomeje gufata indi ntera mu gihe Koreya ya Ruguru na yo ikomeje kugerageza intwaro za misile, aho ku wa 4 Ugushyingo yongeye kurasa misile mu nyanja iri mu burasirazuba bwayo.

Ni ku nshuro ya kane iki gihugu cyari kigerageje misile mu gihe cy'ukwezi kumwe, ibintu bikomeje kongera impungenge ku mutekano wo mu karere.

Nubwo Kim Yo-jong atatangaje ko musaza we atazigera ahura na Trump, amagambo ye agaragaza ko Koreya ya Ruguru idashaka gusubukura ibiganiro n'Amerika mu gihe politiki yayo itarahinduka.