Iki cyifuzo cyatanzwe mu nama ya Komite Nyobozi Nkuru ya NRM (CEC), yabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026.
Ikinyamakuru ChimpReports cyatangaje ko iki cyifuzo cya Museveni cyashyigikiwe na benshi mu bitabiriye iyo nama, barimo Haruna Kasolo, Visi Perezida wa NRM mu Karere ka Buganda akaba n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere, ndetse na Dr Tanga Odoi, Perezida wa Komisiyo y'Amatora ya NRM.
Icyakora, iki cyifuzo nticyavuzweho rumwe kuko Hadijah Namyalo, uyobora Ibiro bya Perezida w'ishyaka NRM, yagaragaje ko atagishyigikiye.
Amakuru avuga ko abayobozi bagize CEC bari batumijwe mu nama yihutirwa i Entebbe, bagezeyo bahabwa ingingo esheshatu zagombaga kuganirwaho, iya mbere ikaba yari ijyanye n'uzasimbura Museveni ku butegetsi.
Mu gutangiza ibiganiro kuri iyo ngingo, Museveni yabanje kugaruka ku bibazo byagiye bivugwa ku butumwa umuhungu we Gen Muhoozi ashyira ku mbuga nkoranyambaga, bumwe na bumwe bukavugisha benshi.
Yavuze ko ku giti cye nta kibazo abona mu butumwa Gen Muhoozi atangaza ku rubuga rwa X, ndetse ko hari ubwo abona bufite akamaro.
Museveni yashimagije umuhungu we, avuga ko ari umuntu ukunda igihugu, uharanira ubumwe bw'Abanyafurika kandi urwanya ruswa.
Yagaragaje ko Gen Muhoozi yagize uruhare mu gukemura ibibazo byari mu mitangire ya serivisi za Leta, kurwanya ruswa mu gisirikare no kongerera ubushobozi ingabo za Uganda n'inzego z'umutekano.
Museveni yanagarutse ku bikorwa bitandukanye bya gisirikare umuhungu we yagizemo uruhare, birimo kubaka umutwe w'ingabo zidasanzwe, Special Forces Command, no guteza imbere ubushobozi bw'ingabo za Uganda.
Yavuze kandi ko Gen Muhoozi yagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe y'inyeshyamba mu Majyaruguru ya Uganda no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bindi bikorwa Museveni yagiye ashimiraho umuhungu we harimo iby'ingabo za Uganda mu kurwanya umutwe w'iterabwoba wa Al-Shabaab muri Somalia, by'umwihariko i Mogadishu no mu gace ka Lower Shabelle.
Yavuze kandi ku ruhare rwe mu bikorwa bya gisirikare bya Uganda muri Sudani y'Epfo, mu gihe cy'amakimbirane yari arimo ingabo zishyigikiye Riek Machar, ndetse no mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) mu Burasirazuba bwa RDC.
Muhoozi kandi yashimiwe uruhare mu bikorwa by'ingabo za Uganda byo kurwanya ADF mu Burasirazuba bwa RDC.
Hadijah Namyalo ntiyashyigikiye icyifuzo cya Museveni
Mu nama ya CEC, Museveni yahaye abayobozi ba NRM inyandiko ikubiyemo ingingo zigomba kuganirwaho, harimo ikibazo cy'uzamusimbura ku butegetsi, iterambere ry'ubukungu, kwishyira hamwe kw'ibihugu byo mu karere no kongerera ubushobozi ingabo.
Izindi ngingo zarebwaga muri iyo nyandiko ni ukubaka icyicaro gikuru cya NRM no kongerera ubushobozi abayobozi b'iryo shyaka ku rwego rw'uturere.
Mu gihe benshi mu bitabiriye inama bashyigikiye icyifuzo cya Museveni, Hadijah Namyalo yagaragaje ko atagishyigikiye, anagaruka ku kibazo cy'umutekano we nyuma y'uko Gen Muhoozi ategetse ko abashinzwe kumurinda bakurwaho.
Namyalo yavuze ko kuva abo bashinzwe umutekano bakurwaho atakiyumva atekanye.
Museveni yamusubije ko ibyo ari ibibazo bito bishobora gukemurwa.
Haruna Kasolo na Dr Tanga Odoi bari mu bashyigikiye icyifuzo cya Museveni, mu gihe uwari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, nta cyo yakivuzeho.
Museveni yabwiye abagize CEC ko icyifuzo gishyigikiwe n'ubwinshi bw'abanyamuryango ari cyo kizahabwa agaciro, anabasaba kugira ibanga ibyaganiriwe muri iyo nama.
Muhoozi ashobora kwiyamamaza mu 2031
Icyifuzo cya Museveni kije nyuma y'igihe kirekire havugwa ko Gen Muhoozi ashobora kuzamusimbura ku butegetsi, nubwo icyo kibazo cyari kitaratangira kuganirwaho ku mugaragaro mu nzego nkuru z'ishyaka NRM.
Mu Ukwakira 2022, ubwo Museveni yabazwaga ku cyifuzo cy'umuhungu we cyo kuzaba Perezida wa Uganda, yavuze ko ari umunyamuryango wa NRM, bityo akagendera ku byemezo by'iryo shyaka aho kubifata wenyine.
Abashyigikiye Gen Muhoozi, bibumbiye mu ihuriro Patriotic League of Uganda (PLU), bamaze igihe bakora ibikorwa byo kumwamamaza no gushaka abashyigikira ko yaziyamamariza kuyobora Uganda mu 2031.
Mu ntangiriro za Nzeri 2026, Daudi Kabanda, umwe mu bayobozi ba PLU akaba n'Umudepite, yatangaje ko Gen Muhoozi afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora Uganda mu 2031, ndetse avuga ko Museveni ashyigikiye icyo cyifuzo.
Museveni amaze imyaka 40 ku butegetsi muri Uganda, kuko yayoboye iki gihugu kuva mu 1986.





Ibitekerezo 0