Mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026 umusore witwa Iradukunda Emmanuel w'imyaka 22 ni bwo bikekwa ko yishe nyirakuru ubyara se witwa Nakabonye Pascasia w'imyaka 86.
Byabereye mu Mudugudu wa Cyurutare mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanga, Musabwa Aimable, yemeje aya makuru avuga ko umurambo wabonwe nta mutwe wariho kuko bikekwa ko Iradukunda yawukuyeho akajya kuwuhisha ku gasozi gusa nyuma wabonetse.
Yagize ati "Birakekwa ko yishe nyirakuru ubyara se kandi byabaye n'ijoro tubimenya mu rukerera aho yamutemaguye amuca umutwe gusa umutwe wabonetse."
Gitifu Musabwa akomeza avuga ko bikekwa ko umusore wishe nyirakuru yagiye gutema ishyamba rya nyirakuru ngo aritwikemo amakara nyuma umukecuru arega umwuzukuru we mu Mudugudu ko amwangiriza ishyamba gusa umusore atangira guhiga ko azamugirira nabi.
Yagize ati “RIB yatangiye iperereza.” Umusore yabanaga na nyirakuru kandi yamaze gufatwa.
Ubuyobozi bw'Umurenge busaba abaturage kwirinda kwica kuko bihanwa n'amategeko kandi ubikoze ahanishwa igihano cyiremereye cya burundu.





Ibitekerezo 0