Abacuruzi 1.607 bagezweho n’ingaruka z’inkongi, muri bo 1.535 nta bwishingizi bafite, 605 bafite inguzanyo muri banki, naho 1.576 nta kandi kazi kabatunze uretse ubucuruzi. Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ikibazo cyasizwe n’inkongi yibasiye isoko rya Musanze rizwi nka GOICO ku wa 10 Ukwakira 2026.
Imibare yatanzwe na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanze igaragaza ko kuzahura abakoreraga muri GOICO bisaba ibirenze kubona aho bongera gucururiza. Hari igishoro cyatakaye, imyenda igomba kwishyurwa n’imibereho yari ishingiye ku mafaranga yavaga muri ubwo bucuruzi.
Miliyari 24,8 Frw z’ibyangiritse
Ibarura ryagaragaje ibyangiritse bifite agaciro ka miliyari 24,8 Frw. Ni mu gihe inyubako yari ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imyubakire mu Rwanda (RHA), Alphonse Rukaburandekwe, aherutse kubwira IGIHE ko hari gukorwa ubugenzuzi kuri iyi nyubako kugira ngo harebwe ikigero cy’uburyo yangiritse.
Ati “Turi gukora igenzura ngo tumenye niba iriya nyubako yakongera gukorerwamo. Hari gupimwa niba inkingi, ibikuta n’ibindi bigize inyubako bitaba byarangiritse.”
Yasobanuye ko ibyavuye muri iryo genzura bizashyikirizwa ubuyobozi bw’Akarere na ba nyir’inyubako, hakabona gufatwa umwanzuro w’ikizakurikiraho.
Abacuruzi 98,1% nta kandi kazi kabatunze
Mu babaruwe, abacuruzi 1.576 nta kandi kazi kabatunze uretse gucuruza. Bangana na 98,1%, bivuze ko hafi ya bose bari bashingiye kuri uwo mwuga.
Kuri aba, guhagarara k’ubucuruzi bishobora guhungabanya ubushobozi bwo kwishyura ibikenerwa bya buri munsi, birimo ibiribwa, ubukode n’amashuri y’abana.
Ibarura ntirigaragaza umubare w’abantu bari batunzwe na buri mucuruzi cyangwa abakozi yakoreshaga, gusa benshi muri aba bari bafite ingo n’imiryango ibeshejweho n’ibikorwa byabo.
95,5% nta bwishingizi bari bafite
Abacuruzi 1.535 badafite ubwishingizi bangana na 95,5% by’ababaruwe. Hasigara 72 gusa batabaruwe muri icyo cyiciro.
Ni icyuho gikomeye mu kwikingira igihombo. Abatari barishinganishije ntibafite indishyi zishingiye ku masezerano y’ubwishingizi bwabo bashobora kwifashisha mu kongera gushora imari, bivuze ko bahombye burundu.
Perezida wa PSF yavuze ko ibigo by’ubwishingizi biri kwitegura kugoboka abari babufite. Ingano y’indishyi bazahabwa izaterwa n’ibyari byarishinganishijwe n’ibiteganywa n’amasezerano yabo.
Abacuruzi 605 bafite inguzanyo
Abafite inguzanyo mu bigo bitandukanye ni 605, bangana na 37,6% by’ababaruwe.
Kuri bo, igihombo gishobora kujyana n’ikibazo cyo kwishyura umwenda mu gihe ubucuruzi bwabinjirizaga bwahagaze. Abaherutse kuganira na IGIHE basabaga ibigo by’imari kuzaborohereza mu gihe bari gutekereza uburyo bwo kongera kwisuganya.
Imibare yatanzwe ntigaragaza agaciro k’izo nguzanyo, igihe cyo kuzishyura cyangwa umubare w’abazifite bari bafite n’ubwishingizi.
Perezida wa PSF yavuze ko amabanki n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro, RRA, biri gutega amatwi buri mucuruzi kugira ngo harebwe icyo yafashwa. RRA yanashyizeho abakozi bakira ibibazo byabo buri munsi.
Abagore ni hafi 60% by’ababaruwe
Mu bacuruzi babaruwe harimo abagore 963, bangana na 59,9%.
Uyu mubare ugaragaza uruhare runini rw’abagore mu bucuruzi bwakorerwaga muri iri soko. Unagaragaza ko ingamba zo kuzahura abacuruzi zigomba kugera kuri iki cyiciro kigize benshi mu bahuye n’igihombo.
Abagera kuri 1.200 babonye aho gukorera
Abacuruzi bagera kuri 1.200 bamaze kubona aho gukorera, ni hafi 74,7% by’ababaruwe. Hashingiwe kuri uwo mubare ugereranyije, abandi bagera kuri 400 baracyakeneye aho gukorera.
Kubona umwanya ni intambwe igana ku gusubukura ibikorwa, ariko ntibihita bivuga ko ubucuruzi bwatangiye cyangwa ko bwongeye kwinjiza amafaranga nk’aya mbere.
Iri soko ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company) ihuriyemo abikorera 89 bo muri aka Karere ka Musanze, ritwara agera kuri miliyari 7,5 Frw.
Ni inzu y'amagorofa yacururizwagamo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda, ibikoresho by’ikoranubuhanga n’ibindi. Harimo kandi amabanki n’amaguriro manini azwi nka Supermarkets.
Ni isoko ryaremwaga n’abantu 12.000 ku munsi.












Ibitekerezo 0