Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwitwa Rwanda Governance Scorecard (RGS) bugaragaza ishusho y’imiyoborere n’uburyo abaturage bayibonamo. Bugaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu nzego zitandukanye z'imiyoborere, zirimo uburezi, ubuzima, umutekano n'imitangire ya serivisi.

Hashingiwe ku mibare ya Minisiteri y'Uburezi yo mu 2025, mu mashuri y'incuke umwarimu umwe wabihuguriwe abarirwa abana 95, bikaba birenze hafi inshuro eshatu intego y'abana 32 ku mwarimu.

Iki gipimo cyagize amanota 33,68% mu isuzuma ryakozwe na RGB, kigaragaza ko hakiri urugendo mu kugera ku ntego yo kugira umubare uhagije w'abarimu bahuguwe mu burezi bw'abana bato.

Iyi mibare igaragaza ikigereranyo cy'abana ku mwarimu wahuguwe, ntabwo isobanura ko buri cyumba cy'ishuri ry'incuke kirimo abana 95 bigishwa n'umwarimu umwe.

Mu mashuri abanza na ho, umwarimu umwe wahuguwe abarirwa abanyeshuri 59, mu gihe intego ari 49. Mu mashuri yisumbuye, iki gipimo kiri ku banyeshuri 34 ku mwarimu umwe, kikaba gihuye n'intego igihugu cyihaye.

Abana biga mu mashuri y'incuke na bo ntibaragera ku kigero cyifuzwa

Raporo ya RGB igaragaza kandi ko mu 2025, abana bari mu mashuri y'incuke bangana na 50,3% by'abari mu kigero cy'imyaka yo kuyigamo, mu gihe intego yari 55,8%.

Mu mashuri abanza, igipimo cy'abanyeshuri biga mu kigero cy'imyaka giteganyijwe cyari 95,8%, ugereranyije n'intego ya 98,6%. Mu mashuri yisumbuye, icyo gipimo cyari 28,9%, mu gihe intego yari 32,8%.

Ibyo bipimo bigaragaza ko nubwo hari intambwe yatewe mu kugeza uburezi ku bana, hakiri ibikenewe kunozwa mu gutuma abana bose biga ku kigero cy'imyaka kibagenewe no kubaha abarimu bahagije.

Mu isuzuma rusange, icyiciro cy'uburezi cyagize amanota 73,05%, mu gihe igipimo kijyanye no kongerera ubushobozi urwego rw'uburezi cyagize 69,65%.

Icyiciro cy'ishoramari mu iterambere ry'abaturage n'imibereho myiza, ari na cyo uburezi bubarizwamo, cyagize amanota 68,55%, avuye kuri 64,69% mu isuzuma ryabanje.

RGB yagaragaje ko nubwo iki cyiciro cyateye imbere kurusha ibindi mu isuzuma rishya, hakenewe gukomeza kongera imbaraga mu nzego zitaragera ku ntego zashyizweho.

Ubushakashatsi bwa RGB bwagaragaje ko hakiri ikibazo cy'abana benshi ku mwarimu umwe mu mashuri y'incuke