Ni ibikubiye mu masezerano yashyiweho umukono MTN Rwanda na Girls Tech Ventures ku wa 9 Ugushyingo 2026, agamije guteza imbere ikoranabuhanga mu bice by’icyaro binyuze mu kongerera abagore n’abakobwa ubumenyi mu ikoranabuhanga no kubafasha kuribyaza umusaruro.
Iyi nkunga yatanzwe binyuze muri gahunda ya MTN Rwanda, MTN Tujyanemo CSI (Corporate Social Investment), igamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kugabanya icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bice by’icyaro.
Aya masezerano azamara amezi 12, ateganya gufasha abagore n’abakobwa 6100.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yagaragaje ko hari abakobwa n’abagore bafite inzozi n’impano, ariko bakabura ubushobozi bubafasha kuzibyaza umusaruro. Avuga ko iyi gahunda igamije kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo.
Ati “Hari ahantu mu Rwanda hari umukobwa ufite inzozi, hari umugore ukiri muto ufite impano, ariko wenda badafite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibyo bashoboye kubera kutagira ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga. Intego yacu ni uko iyi gahunda izabafasha kugera ku nzozi zabo binyuze mu kubaha ubumenyi mu ikoranabuhanga.”
Akomeza avuga ko ibikorwa bya MTN bitagarukira gusa mu gutanga serivisi z’itumanaho no guhererekanya amafaranga ahubwo bigera no mu iterambere ry’abaturage.
Ati “Muri MTN, turifuza kubona abagore n’abakobwa benshi bafite ubumenyi, impano n’amahirwe yo kuba bahanga udushya, ba rwiyemezamirimo n’abayobozi mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”
Umuyobozi Mukuru wa Girls Tech Ventures, Dativah Mukamusonera, yavuze ko inkunga ya MTN Rwanda ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guha amahirwe y’ikoranabuhanga abakobwa n’abagore bari mu cyaro.
Ati “Ikoranabuhanga ntirikwiye kuba ikintu umuntu abona bitewe n’aho aherereye ahubwo ni ikintu buri wese yakabaye agira amahirwe yo kubona aho ari hose.”
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu byiciro bitatu by’ingenzi. Abakobwa n’abagore 600 bazahabwa ubumenyi binyuze mu bigo 10 by’ikoranabuhanga byegerejwe abaturage.
Abagera ku 2500 bakora ubucuruzi bazahugurwa kandi bafashwe kwifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo.
Abanyeshuri 3000 bo mu mashuri ari mu bice by’icyaro bashyirwe mu matsinda agamije kubongerera ubumenyi mu masomo ya siyansi.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.











Ibitekerezo 0