Mwiseneza Josiane ni umwe mu barangije muri iyi Kaminuza, aho yize ibijyanye na ‘Marketing’ mu Ishami rya University of Kigali riherereye mu Karere ka Musanze.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko kurangiza amasomo ari ibyishimo bikomeye kuri we ndetse abifata nk’indi ntambwe ateye mu buzima bwe.
Ati “Ni ibyishimo kuri njye, ntekereza ko iyi ari indi ntambwe nteye mu buzima bwanjye. Ndashimira buri wese wambaye hafi kandi nizeye ko na bo batewe ishema nanjye uyu munsi.”
Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, aho yegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane.
Ubwo yitabiraga iri rushanwa, yakoze ku mitima ya benshi nyuma yo gukora urugendo rurerure n’amaguru ajya mu majonjora, ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. Iyi nkuru ye yatumye benshi bamugaragariza urukundo n’inkunga, kugeza ubwo yegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe.
Nyuma y’iri rushanwa, Miss Mwiseneza yagiye agabanya kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro, ahitamo kwibanda ku masomo no kubaka ejo hazaza he.







Ibitekerezo 0