Mu kiganiro na IGIHE, Miss Kayirebwa yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iyi sosiyete cyamujemo nyuma yo kwitegereza abantu bajyaga bajya gukora isuku mu rugo iwabo.
Ati “Ni igitekerezo cyaje kubera umuntu wajyaga uza kudukorera isuku mu rugo. Njye ndi umuntu ukunda isuku cyane, ku buryo iwacu twakoreshaga serivisi nk’izo kenshi. Nyuma naje kuganira n’umuntu wajyaga adukorera ayo masuku.”
Miss Kayirebwa yavuze ko iki gitekerezo yagize hagati ya 2019 na 2020, ariko atangira kugishyira mu bikorwa hagati ya 2024 na 2025, kuko yari agikeneye kwitegura no gushaka ubushobozi bwo kugura imashini zifashishwa muri ako kazi.
Uyu mukobwa avuga ko yatangije iyi sosiyete akoresheje arenga miliyoni 13 Frw. Mu mirimo ikorerwa abakiliya harimo koza intebe, amatapi, matelas, ibigega by’amazi n’amakaro, gutunganya ubusitani n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’isuku.
Sosiyete ye ifite abakozi umunani bakorana na we buri munsi.
Ku rundi ruhande, uyu mukobwa yavuze ko yatangiye ubu bushabitsi agahura n’imbogamizi zishingiye ku kuba abantu benshi bari batarasobanukirwa neza imiterere y’izi serivisi.









Ibitekerezo 0