Nk’uko bigaragara ku mpamyabumenyi yashyize hanze, Jolly yasoje amasomo ajyanye n’Ubucuruzi, Ububanyi n'Amahanga na Politiki y'Ubukungu (Business, International Relations and the Political Economy), yayize hagati ya Nyakanga na Nzeri 2026.

Miss Jolly Mutesi ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi bamenyekanye cyane binyuze mu marushanwa y’ubwiza.

Yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1996, avukira mu Mujyi wa Kasese muri Uganda, akaba ari umwana wa nyuma mu muryango w’abana batandatu.

Amashuri y’incuke n’abanza yayize muri Uganda, aza gukomereza mu Rwanda aho yize muri Remera Academy, Kagarama Secondary School na King David Academy, aho yarangirije amashuri yisumbuye mu 2015.

Mu mashuri yisumbuye, yagaragaje impano mu biganiro mpaka, aho yigeze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ibiganiro mpaka muri Uganda, we na mugenzi we begukana umwanya wa gatatu.

Mu 2016, Jolly yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ahita aba Umunyarwandakazi wa mbere uhagarariye igihugu mu irushanwa rya Miss World.

Nyuma yo gutanga ikamba, yakomeje ibikorwa bitandukanye birimo ibigamije guteza imbere abagore n’urubyiruko. Mu 2019, yatangiye no kuba mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Ku bijyanye n’amasomo, mu 2020 yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Makerere University muri Uganda, aho yize ibijyanye n'Imibanire Mpuzamahanga (International Relations).

Miss Jolly Mutesi yasoje amasomo muri Kaminuza ikomeye yo mu Bwongereza