Ni inkunga yatanzwe ku wa 20 Ukwakira, n’ikigo gitanga serivisi z’itumanaho rya intenet, Liquid Intelligent Technologies igenewe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE). 

Iyi nkunga yatanzwe  ku nshuro ya gatanu nyuma y’aho iki kigo gitangije ubufatanye  n’iyi minisiteri bw’imyaka 10 aho kuva muri 2022 buri mwaka iki kigo gitanga inkunga y’ibihumbi 100 by’Amadorari y’Amerika. 

izifashishwa kandi mu gushyira mu bikorwa gahunda  y’Igihango cy’Urunagano ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation,  igamije kwigisha urubyiruko ukuri kw’amateka ya Jenoside.  

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko iyi nkunga yifashishwa no muri gahunda zo gutunganya inzibutso. Avugako bibanda mu kongera ibimenyetso by’amateka mu nzibutso aho kuri ubu Urwibutso rwa Ntarama rwamaze gutungwanywa. 

Ati “Uru rwibutso rwashyizwemo amateka yuzuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ayabaye mu karere ka Bugesera mu gihe cya Jenoside. Urwibutso rwa Ntarama ubu rwararangiye twashishikariza abantu kurusura. Ubu turi gutunganya Urwibutso rwa Nyange ruri mu Karere ka Ngororero”.  

Bizimana yavuze ko mu gutunganya izi nzibutso hazashyirwamo ikoranabuhanga rizatuma abantu bashobora gusura inzibutso bakoresheje ikoranabuhanga, bakamenya amateka ya Jenoside batiriwe bazisura mu buryo bw’imbonankubone. 

Umuyobozi wa Imbuto Foundation Elodie Shami yavuze ko iyi nkunga izafasha mu gushyiraho uburyo urubyiruko rubasha kumenya amateka ya Jenoside hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyamba nk’ahantu urubyiruko ruhurira cyane. 

Yakomeje avuga ko hagiye gukorwa ikoranabuhanga rikoresha Ubwenge Buhangano (AI chatbot) aho rizashyirwamo amateka yose ya Jenoside ku buryo umuntu azajya abaza ikibazo cyose yifuza kumenya AI ikamusubiza. 

Ati “Turi no kubaka ibigo by’urubyiruko, Imbuto Hub  aho tuzajya dusanga urubyiruko tukaruganiriza, tukamenya aho bafite urujijo nyuma tukabasobanurira amateka nyakuri y’igihugu kugira ngo ejo ntituzongere kwisanga mu icuraburindi”. 

Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi yagaragaje ko bafite intego yo gutanga umusanzu mu gufasha igihugu gukoresha ikoranabuhanga neza by’umwihariko mu kwibuka amateka yaranze igihugu. 

Yagaragaje ko kandi bagamije gufasha igihugu guha ubushobozi urubyiruko bwo guhangana n’abakoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango mu bantu. 

Ati “Muri iyi minsi intwaro iri gukoreshwa mu kugoreka amateka ni ikoranabuhanga ndetse n’izi mbuga nkoranyambaga. Ikindi kandi urubyiruko ni bo benshi bakoresha ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu twagize igitekereze cyo gutanga umusanzu kugira ngo habeho uburyo bwo kurwanya ko amateka mabi igihugu cyaciyemo yasubira.” 

Yongeyeho ko kuri ubu bamaze gutanga agera kuri miliyoni 600Frw mu gihe cy’imyaka itanu, bakaba bafite intego gu gutanga arenga miliyari 1 Frw mu gihe cy’imyaka icumi. 

MINUBUMWE ivuga ko hari gahunda yo gutunganya izindi nzibutso nkuru z’igihugu harimo; Urwibutso rwa Nyarubuye n’urwa Murambi. 

Hari kandi gahunda yo kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rukajyanishwa n’igihe. 

Iyi Minisiteri kandi ivuga ko ku bufatanye na Leta ya Isiraheli, abakozi bakora ku nzibutso bagiriye ingendoshuri mu gihugu cy’u Budage, ahabereye Jenoside yakorewe Abayahudi mu rwego rwo kunguka ubumenyi mu gusigasira amateka.