Yabivuze ku wa 8 Ugushyingo 2024 nyuma y’uko Russell Brand, wahoze ari umunyarwenya n’umukinnyi wa filimi wari uzwi cyane, ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore no gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abandi bagore batatu.

Urubanza rwa Brand rwaciwe ku wa Kane rwatumye abantu bongera kwibaza ku buryo uruganda rw’imyidagaduro mu Bwongereza rwagiye rwitwara ku bantu bazwi bashinjwaga gukoresha nabi ububasha bwabo.

Bamwe mu bagore bavuze ko batinyaga kuvuga ibibabaho kuko byashoboraga kubangiriza umwuga, kubura akazi n’ibindi.

Abajijwe niba hakiri ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru no mu myidagaduro, Nandy yabwiye BBC ati “Yego, ndabyemera. Kandi mbivuze nshyize ikiganza ku mutima, sinakubwira nka Minisitiri w’Umuco ko ibi bitaba bikibaho muri iki gihe. Ahubwo, ndamutse ngomba kubihamya, navuga ko bikibaho.”

Yavuze ko hari abantu bamugezaho ibirego, ariko ko akenshi abagore batinya kunenga abakoresha babo ku bwo “kuvuga ibikubayeho bigira ingaruka zikomeye cyane.”

Brand, wahoze ari umugabo w’umuhanzi w’Umunyamerika Katy Perry, ashobora gufungwa igihe kirekire nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Ku wa Gatanu, umukuru wa polisi mu Bwongereza yavuze ko bishoboka ko azakomeza kuregwa ibindi byaha uko abandi bahohotewe bagenda bavuga ibyababayeho.

Nandy yagize ati “Igihe kirageze. Mu by’ukuri, igihe kirageze ngo uruganda rw’itangazamakuru rufate iki kibazo nk’igikomeye.”

Muri uku kwezi, televiziyo yo mu Bwongereza Channel 4 yahagaritse ikiganiro “Married at First Sight UK” nyuma y’igenzura ryakurikiye ibirego bikomeye by’imyitwarire idahwitse iranga iki kiganiro mu gihe cyo gufata amashusho yacyo.

Muri Gicurasi, iyi televiziyo yari yakuyeho ibice byose by’iki kiganiro byari byarayiciyeho, nyuma y’uko inkuru yasobanuye ibirego by’abagore babiri bavuze ko bafashwe ku ngufu mu gihe cyo gufata amashusho yacyo.

Minisitiri w’Umuco mu Bwongereza, Lisa Nandy, yavuze ko itangazamakuru rikomeje kumungwa n'ihohotera