The New York Times, yanditse ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko inzego za Amerika zibonye amakuru agaragaza ko imigambi yo kugirira nabi abayobozi b’iki gihugu n’abahoze muri izo nshingano yari igeze kure mu byumweru bishize.

Abantu batatu bafite amakuru kuri iki kibazo babwiye The New York Times ko amakuru y’ubutasi yerekeye ibikangisho byibasira Bessent ari mu byashingiweho hafatwa iki cyemezo.

Icyakora, imiterere nyakuri y’ibyo bikangisho n’uburemere bwabyo ntibiramenyekana. Inzego za Amerika zisanga ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero bikomeye muri iki gihugu no mu bindi bice byo hanze ari buke, ariko zikomeje gufatana uburemere amakuru yerekeye abantu bashobora kwibasirwa ku giti cyabo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Imari ya Amerika yavuze ko Bessent “atazacibwa intege n’ibikangisho by’ubutegetsi bwa Iran”, ashimangira ko azakomeza gushyira mu bikorwa gahunda yo kongera igitutu kuri iki gihugu.

Kuva muri Kanama, Bessent ayoboye ibikorwa bya Amerika byo gushyira igitutu ku bukungu bwa Iran, binyuze mu gukaza ibihano no kubangamira inzira inyuzamo ubucuruzi bwayo.

Iyi gahunda igamije gukumira amafaranga agera ku Mutwe w’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Iran, IRGC, ufite imbaraga zikomeye mu gisirikare ndetse ukagira uruhare runini mu bukungu bw’iki gihugu.

Minisiteri y’Imari ya Amerika yafatiye ibihano abantu, ibigo n’abagira uruhare mu bucuruzi bwa peteroli ya Iran, mu rwego rwo kugabanya amafaranga iki gihugu cyinjiza n’ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare.

Ibyo bikorwa bijyana n’ibitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran guhera ku wa 28 Gashyantare.

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwizeye ko igitutu ku bukungu cyafasha gukumira isubukurwa ry’ibikorwa bikomeye bya gisirikare. Bessent n’abandi bayobozi bavuga ko iyi gahunda yazahaje ubukungu bwa Iran, igabanya agaciro k’ifaranga ryayo ndetse irushaho kugora imibereho y’abaturage.

Icyakora, amakuru y’ubutasi ya Amerika agaragaza ko abayobozi ba Iran bagitsimbaraye ku kuguma ku butegetsi nubwo bahanganye n’icyo gitutu.

Bessent si we muyobozi wa mbere wo mu butegetsi bwa Trump wimukiye mu kigo cya gisirikare cyangwa ahandi harinzwe kubera impungenge z’umutekano.

Nibura abandi batandatu bafashe ibyemezo nk’ibyo mu mwaka ushize, barimo Stephen Miller, usanzwe ayobora ibiro bya Perezida muri White House, na Pam Bondi, wari Minisitiri w’Ubutabera.

Iran imaze igihe ishinjwa gutegura ibikorwa byo kwibasira Trump, nyuma y’uko muri Mutarama 2020 yategetse igitero cya drone cyahitanye Qassim Suleimani, wayoboraga umutwe wa Quds wo muri IRGC.

Mu 2024, ubushinjacyaha bwa Amerika bwashinje Farhad Shakeri, bwavugaga ko akorera IRGC, gutegura umugambi wo kwica Trump hagamijwe kwihorera ku rupfu rwa Suleimani.

Iran yakomeje guhakana ibirego byo gutegura ibitero ku bayobozi ba Amerika cyangwa ku bandi bantu bari ku butaka bw’iki gihugu.