Ni ubutumwa yatangiye mu gikorwa cyo gutangiza Imurikagurisha rya 26 ry'ibigo bito n'ibiciriritse byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (26th EAC MSMEs Trade Fair) ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko kuva iri murikagurisha ryatangira, ryagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Yagaragaje ko kuva mu 1999, iri murikagurisha ryabaye urubuga rukomeye rufasha ba rwiyemezamirimo kuvumbura amasoko mashya no kubaka umubano w’ubucuruzi.

Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko mu myaka iri murikagurisha rimaze, ba rwiyemezamirimo baturutse hirya no hino mu karere ndetse no ku Mugabane wa Afurika muri rusange baribyaje umusaruro.

Ati “Ibi bigaragaza agaciro rikomeje kugira, ndetse bikerekana neza icyo kwishyira hamwe kw’akarere gukwiye kugeraho.”

Uretse iri terambere, Minisitiri w’Intebe yavuze ko hakiri imbogamizi abacuruzi bagihura na zo mu gihe cyane cyane bagiye gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, zirimo, kugera ku bakiliya no gutwara ibicuruzwa byambuka imipaka ku kiguzi kiza.

Ati “Gukemura izi mbogamizi ni byo biha kwishyira hamwe kw’akarere igisobanuro gifatika.”

Yeretse ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu ko icyo ari cyo cyose kigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko bafite amahirwe yo kuba bashobora kubona umukiliya mu kindi gihugu, inyongeramusaruro cyangwa ibikoresho bakeneye hirya no hino mu karere, ndetse no kwambutsa ibicuruzwa imipaka yose mu buryo bworoshye kandi bunoze.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibibazo bahura na byo bikemuwe, hagashyirwaho gahunda z’ikoranabuhanga zo kwishyurana hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, intego itagarukira ku kugera ku isoko rya EAC gusa, kuko ahubwo batangira no kugera ku isoko rya Afurika muri rusange no ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Kugira ngo ibi bigerweho, tugomba gukuraho imbogamizi zibangamira ubucuruzi hagati y’ibihugu, koroshya serivisi za gasutamo, kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa no gufasha abacuruzi kubona igishoro n’andi mahirwe yo gukora ubucuruzi.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC ushinzwe ibijyanye n'ubucuruzi, Annette Ssemuwemba Mutaawe, yagaragaje ko nubwo hakiri imbogamizi ariko hari n’ibyo kwishimira nk’igabanyuka ry’iminsi ibicuruzwa byamaraga ku mupaka n’ibindi.

Ati “Mu nshingano dufite muri EAC, dusabwa gukomeza kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi no kwambutsa ibicuruzwa imipaka, kandi hari intambwe nziza imaze guterwa. Binyuze muri gahunda zitandukanye zagiye zishyirwaho zatanze umusaruro aho nk’igihe ibicuruzwa byamaraga mu nzira, kiva ku minsi 18 kigera ku minsi ine.”

Yerekanye ko hari kandi gahunda yorohereza abacuruzi bato kwambutsa ibicuruzwa imipaka badakoresheje impapuro nyinshi, ndetse no gukoresha indangamuntu z’ibihugu byabo mu kwambuka.

Iri murikagurisha rizamara iminsi umunani rihuriza hamwe abacuruzi barenga ibihumbi 3000 baturutse mu bihugu byo muri EAC.

Mu 2024 mu Rwanda habarurwaga ibigo bito n’ibiciriritse bigera ku bihumbi 300, byahaga akazi abarenga miliyoni 2,5, bikiharira kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’u Rwanda.

U Rwanda rwakomeje guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse aho nko muri Mata 2026, Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) gifatanyije n’Ikigo mpuzamahanga cy’imari cyitwa Enko Capital byatangije ikigega cyiswe ‘Rwanda SME Growth Fund’ cya miliyoni 30$ kigamije guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda binyuze mu kubiha igishoro.

Mu mikorere y’icyo kigega, RSSB ni yo izajya itanga amafaranga mu gihe Enko Capital yo izajya yiga ku mishinga isabirwa igishoro ndetse icunge mari izajya iba yashowemo.

Ku ikubitiro iki kigo cyatangiranye miliyoni 30$ ariko gahunda ni uko kizakomeza kwaguka kikagera kuri miliyoni 100$.