Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Nsengiyumva yageze muri Ethiopia kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026.

Iyi nama yateguwe n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, ku bufatanye na Guverinoma ya Ethiopia, izabera i Addis Ababa kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Izahuza abayobozi bakuru, Abaminisitiri, abashakashatsi, impuguke mu by’ubuzima n’abashoramari, baganire ku bibazo byugarije urwego rw’ubuzima muri Afurika n’ingamba zo kubikemura.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 30, barimo abazayikurikiranira aho izabera n’abazayitabira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ifite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka Afurika ifite ubushobozi bwo kwicungira umutekano mu by’ubuzima, ikava ku kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga, ikarushaho kwishakamo ibisubizo.

Mu bizaganirwaho harimo kongera amafaranga ashorwa mu buzima, guteza imbere inganda zikora imiti n’inkingo, gukumira ibyorezo no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.

Iyi nama ibaye mu gihe Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi z’amikoro n’ubwiyongere bw’ibyorezo.

Africa CDC igaragaza ko inkunga z’amahanga zigenerwa ubuzima muri Afurika zari zitezweho kugabanukaho hafi 70% hagati ya 2021 na 2025.

Imibare y’iki kigo igaragaza kandi ko ibibazo byihutirwa by’ubuzima rusange byagaragaye muri Afurika byavuye kuri 152 mu 2022, bigera kuri 213 mu 2024.

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bishyira imbaraga mu kongera ubushobozi bwo kwigira mu rwego rw’ubuzima, harimo umushinga w’uruganda rwa BioNTech rukora inkingo.

CPHIA yatangiye mu 2021, inama yayo ya kabiri ibera i Kigali mu 2022, iya gatatu ibera muri Zambia mu 2023, naho iya kane ibera muri Afurika y’Epfo mu 2025.

Inama y’uyu mwaka izibanda ku ngamba zifatika zatuma ibihugu bya Afurika birushaho kwishakamo ubushobozi bwo guteza imbere ubuvuzi no guhangana n’ibyorezo.