Ibiganiro byabo byabereye i Addis Ababa ku wa 23 Ugushyingo 2026, aho Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku buzima rusange muri Afurika, CPHIA 2026.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ethiopia.
U Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi, igisirikare na polisi n’izindi.
Mu myaka irindwi ishize kandi u Rwanda na Ethiopia byasinye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.







Ibitekerezo 0